00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elisha wageze muri ½ cya East Africa’s Got Talent ari guhatanira miliyoni 80 Frw mu rindi rushanwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Elisha The Gift wari uhagarariye u Rwanda muri East Africa’s Got Talent akagera muri ½ cy’iri rushanwa , ari guhatana mu rindi rihuza abaririmbyi ku Isi yose ryitwa ‘One World’ rigamije gushishikariza abantu kuba umwe.

Uyu musore afatanyije n’itsinda ry’abandi bantu bane yahurije muri “Imbaraga Band” bakoze indirimbo bise ‘Save our World’ ari nayo yajyanye muri iri rushanwa rihuriyemo abahanzi batandukanye ku Isi yose ritegurirwa mu Budage.

Yabwiye IGIHE ko iri rushanwa rijyamo abahanzi bafite indirimbo zishishikariza abantu kuba umwe.

Ati “Ni irushanwa ryo guhitamo indirimbo ku Isi zishishikariza gushyira hamwe no kumvisha abantu ko tudakwiriye kugira ivangura. Naritabiriye mbasha no gukomeza mu byiciro by’ababashije gutsinda ndetse ubu icyiciro tugezeho ni icy’amatora aciye kuri internet azatangira muri Kanama.”

Elisha yavuze ko yagiye muri iri rushanwa arirangiwe n’umuzungu baziranye, agahitamo kwifashisha abandi bagenzi be bane kugira ngo baririmbe neza kurushaho.

Indirimbo izaba iya mbere nyirayo azahembwa 70.000€ (miliyoni 82.929.667 Frw) naho izaba iya kabiri nyirayo ahabwe 20.000€ (23.694.190 Frw) mu gihe iya gatatu izahembwa 10.000€ (11.847.095 Frw).

Uyu musore ubusanzwe witwa Kwihangana Elisha we n’itsinda rya Himbaza rivuza ingoma bose basezerwe ku wa 15 Nzeri 2019 mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent bari bahatanyemo.

Elisha yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Taransifoma’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Dayton muri Pillar Music, mu gihe amashusho yakozwe na Elva. Ni indirimbo ivuga umukobwa we wahinduye umusore bitewe n’imyitwarire ye.

Elisha The Gift wageze muri ½ cya East Africa’s Got Talent ari guhatanira miliyoni 80 Frw mu rindi rushanwa
Elisha ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye East Africa's Got Talent mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .