Uyu musore yasubije abibazaga ibyabaye yifashishije urubuga rwa X, aho yanditse agira ati “Ukuri ni uku, Tiger (The Ben) ni mukuru wanjye akaba n’umunyabigwi. Buri gihe byahoraga ari inzozi zanjye gukorana na we. Nta muntu ungomba ikintu na kimwe, indirimbo rero igomba gusohoka vuba bishoboka.”
Mu ntangiro z’iki Cyumweru hakwiriye inkuru zavugaga ko Element yakuwe muri iyi ndirimbo kubera ibibazo biri hagati ya The Ben na Coach Gael, usanzwe ari we nyiri 1:55 AM.
Amakuru yavugaga ko Element yari afite amahitamo abiri ari yo; kwishyura amafaranga y’umurengera akaguma mu ndirimbo cyangwa se agahitamo kuyigumamo akava muri iyi nzu bakorana. Byavugwaga ko uburyo indirimbo yakozwe, bihabanye n’amasezerano afite muri iyi nzu itunganya umuziki. Ibi byose yabiteye utwatsi avuga ko indirimbo igomba kujya hanze vuba.
The truth is, Tiger is my big brother (legend) always used to be a dream to work with him!
No one owes me anything, therefore the song is gonna be out ASAP!
Sending love to y’all— EleéeH (@element_eleeeh) August 7, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!