Mu gushaka kumenya impamvu atagaragaje ibirango bya 1:55AM Ltd. nk’uko byagiye bigaragara mu zindi ndirimbo ze, Element yavuze ko mu by’ukuri adakorera muri iyi sosiyete nk’umuhanzi.
Ati “Njye erega buriya sinigeze nsinya nk’umuhanzi, n’igihe mwaba mwarabonye bajyamo biba ari uko hari uruhare runaka bagize mu ikorwa ry’indirimbo. Ubu rero ni njye wirwanyeho ni yo mpamvu batarimo.”
Element asanganywe sosiyete yise ‘Eleéesphere Music Worldwide’ ari na yo igaragara muri iyi ndirimbo yifashishijemo umubyinnyi rurangiranwa Sherrie Silver.
Uyu musore yavuze ko mu by’ukuri ari muri 1:55AM Ltd. nk’umu ‘producer’, bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi binavugwa ko yaba ashaka kuvamo, ahamya ko ari ho akibarizwa rwose ntaho yenda kujya.
‘Tombe’ ya Element ni indirimbo nshya yikoreye mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Director Gad afatanyije na Munezero Jean Chretien.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!