Egide Fox yasabye anakwa Clelia mu birori byabereye mu Intare Arena i Rusororo ku wa 28 Gashyantare 2025. Gusezerana mu mategeko byo byabaye muri Mutarama 2025.
Mbabazi Egide ni umuhanga mu bijyanye no gufata amafoto n’amashusho. Yavukiye mu Rwanda, ahiga n’amashuri yisumbuye ariko aza kuhava afite imyaka 14 ajya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akigera muri Amerika yatangiye kwiga ibijyanye no gufotora ahitwa The Hallmark Institute of Photography. Nyuma nibwo yaje gufungura ikigo cye cyitwa Egide Images, atangira kujya yerekana ibikorwa bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu ni umwe mu bagize itsinda rifata amafoto n’amashusho y’ikipe ya Boston Celtics, ibishimangira intambwe akomeje gutera nk’umwe mu Banyarwanda b’abahanga mu gufata amafoto.
Ni akazi Egide Fox, akora afatanyije na mugenzi we w’Umunyarwanda, Sam Mironko bakaba ari nabo baherutse gukorana n’ikipe ya Arsenal ubwo yari yagiye gukorera imyitozo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!