Edouce yashyize hanze indirimbo ivuga ku bakundana nta mbereka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Irabizi Edouce uzwi mu muziki mu Rwanda nka Edouce Softman, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nyaranja’ ivuga ku bantu bakundana bya nyabyo batabeshyanya.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE yicaye agatekereza akumva aririmbye ku bantu bakundana bya nyabyo byaba ari byiza kandi benshi mu bakunzi be byabafasha.

Ati “Ukuntu iyi ndirimbo yaje ni kumwe uba wicara ugatekereza mu buzima iyo uri kumwe n’umuntu ukunda bya nyabyo. Umunyenga uba urimo. Hamwe uba wumva uri ku Isi nzima nta kintu na kimwe cyamukurutira gishobora kuguha umunezero uruta iyo uri kumwe n’uwo muntu.”

Arongera ati “Ni hamwe uba wifuza ko yajya aguhora iruhande. Mufashanya musangira byose. By’umwihariko ikaba ari indirimbo ya gatatu nsohoye muri uyu mwaka nyuma yiyitwa ‘Ni wowe’ nasohoye muri Mutarama n’indi naherukaga yitwa ‘Nahitamo’ ikaba n’indirimbo 7 muzigize Album yanye izajya hanze muminsi iri imbere.”

Edouce ni umwe mu bahanzi bagize izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo zinyuranye ariko by’umwihariko ’Akandi ku mutima’ na we yemera ko ari yo yamufunguriye amarembo, usibye iyi ariko azwi mu ndirimbo nka Urushinge, My love, Shuguri, Leya n’izindi zinyuranye.

Edouce yamamaye mu ndirimbo yitwa 'Akandi ku mutima'
Edouce ni umwe mu bahanzi b'abanyempano
Edouce ari kumwe na Element wakoze iyi ndirimbo ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .