Edouce Softman yasohoye amashusho y’indirimbo ye “Ni wowe” yageneye abakundana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Edouce Softman yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Ni wowe” ahamya ko ari impano yageneye abakunzi be ku munsi mukuru w’abakundana “St Valentin”.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu gihe habura iminsi mike ngo Isi yizihize Umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin uba ku wa 14 Gashyantare buri mwaka.

Edouce Softman yashyize hanze indirimbo “Ni wowe” nk’impano yahaye abari mu munyenga w’urukundo.

Ni yo ndirimbo ya mbere uyu musore yashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira ndetse na nyuma y’igihe gito asa n’usubiye mu muziki cyane ko umwaka wa 2018 n’amezi menshi ya 2019 atakunze kugaragara cyane.

Uyu musore yavuze ko kubura kwe mu muziki bifitanye isano no kuba abamufashaga bari baratandukanye bityo akagongwa n’igikuta cy’ubushobozi cyatumye asa n’ugiye ku ruhande ngo abanze yisuganye.

Yagize ati ”Ahanini byatewe n’abamfashaga twari dutandukanye, kuba ntari mbafite hari ikintu cyagombaga gusubira inyuma, rero nafashe umwanya wo gutuza no kureba uko nakora.”

Mu mwaka wa 2019 hagati nibwo Edouce yasubukuye ibya muzika ahereye ku ndirimbo yitwa "Ntafatika", kuri ubu uyu muhanzi yijeje abakunzi be ko yagarutse ndetse yizeye ko 2020 ari umwaka we.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya “Ni wowe” yafashwe anatunganywa na Bob Chris ubu uri kubarizwa muri Ladies Empire sosiyete ivuguruye ya Oda Paccy.

Edouce ni umwe mu bahanzi bagize amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo zinyuranye ariko by’umwihariko ’Akandi ku mutima’ na we yemera ko ari yo yamufunguriye amarembo. Izina rye ryanamamaye mu ndirimbo nka "Urushinge", "My love", "Shuguli", "Leya" n’izindi zinyuranye.

Reba indirimbo "Ni wowe" ya Edouce

Edouce Softman yasohoye amashusho y’indirimbo ye “Ni wowe” avuga ko ari impano yageneye abakundana kuri St Valentin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .