Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kicukiro, iherutse gusohora amashati yiswe ‘Rwego’.
Edouce Softman yabwiye IGIHE ko yashinze iyi nzu ihanga imideli kuko yakuze akunda ibijyanye n’imideli ku rwego rwo hejuru.
Ati “Uretse kuba abantu baramenye cyangwa banzi nk’umunyamuziki ariko mu by’ukuri nyuma y’umuziki ndi umumtu wakuze akunda imideli cyane. Nkunda guhora nsa neza no kurimba. Ibyo byiyongeraho guhora nshaka umuntu ukunda ibijyanye no guhanga udushya mu bijyanye n’imyambarire yanjye.”
Ni muri urwo rwego yumvaga igihe kimwe kizagera ibijyanye no guhanga imideli akabikora nk’akazi abifatanya n’umuziki. Ati “Nkajya nambika abantu. Cyane ko imideli n’umuziki ari ibintu bibiri byuzuzanya. Muri make bimeze nk’impanga."
Edouce Softman abona ko iki cyari igihe cyo gukora ibijyanye n’imideli nk’akazi, cyane ko abavandimwe be ari abadozi.
Ati “Nagize amahirwe n’umugisha wo kugira abavandimwe babiri bize ibijyanye n’ubudozi. Nibo bambereye imbarutso no kuntera imbaraga zo kwinjira mu mideli ubundi tugafatanya kurimbisha abantu, baba abari mu Rwanda no mu mahanga.”
Edouce Softman yavuze ko intego bafite ari ukuzakora ikintu kinini, nk’uruganda rukomeye ruzwiho gukora imyambaro yihariye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!