00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce Softman yambitse impeta Rwiririza witabiriye Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 August 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Edouce Softman yambitse impeta Nyinawumuntu Rwiririza Delice wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda 2020 bemeranyije kurushinga nyuma y’igihe kinini bari mu rukundo.

Ku mucanga wo ku Kivu kuri Serena Hotel i Rubavu niho Edouce Softman yambikiye impeta Nyinawumuntu Delice kuri uyu 28 Kanama 2022.

Edouce Softma na Nyinawumuntu bari bamaze imyaka itari mike bakundana nubwo amakuru y’urukundo rwabo bakomeje kuyagira ibanga.

Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, azwi mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Oxygen, My love, Nziriki n’izindi nyinshi.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice uvugwa mu rukundo na Edouce Softman we yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburengerazuba aza no kubasha kurenga ijonjora ry’ibanze yinjira muri 20 bagiye mu mwiherero.

Aha Edouce yabazaga Delice niba yakwemera kuzamubera umugore
Ivi ku butaka asaba Delice ko barushinga
Amarangamutima yageze aho arabafata
Edouce ashimira Delice wemeye kumubera umugore
Umucanga wo ku Kivu niho bafatiye amafoto y'urwibutso
Bahise bajya kuryohereza ku mazi
Byari ibyishimo nyuma y'uko Edouce yambitse impeta uyu mukobwa bitegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .