00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce Softman agiye kurushinga na Nyinawumuntu aherutse kwambika impeta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 September 2022 saa 03:59
Yasuwe :

Edouce Softman yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe na Nyinawumuntu Rwiririza Delice uri mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwnada 2020 nubwo nta kamba yabashije kwegukanamo.

Nkuko bigaragara ku nteguza z’ubukwe bwabo, Edouce Softman na Nyinawumuntu bari mu myiteguro yo kurushinga ku wa 3 Ukuboza 2022 nubwo nta yandi makuru y’ubukwe bwabo bigeze batangaza.

Aba bombi batangaje amatariki y’ubukwe bwabo nyuma y’iminsi mike bemeranyije kubana akaramata ku wa 28 Kanama 2022, mu birori byabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.

Nyinawumuntu akomeje imyiteguro y’ubukwe bwe nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), aho yize ibijyanye na ‘Airport Operation’.

Edouce Softma na Nyinawumuntu bari bamaze igihe bakundana nubwo amakuru y’urukundo rwabo bakomeje kuyagira ibanga.

Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, azwi mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Oxygen, My love, Nziriki n’izindi nyinshi.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice uvugwa mu rukundo na Edouce Softman we yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburengerazuba aza no kubasha kurenga ijonjora ry’ibanze yinjira muri 20 bagiye mu mwiherero.

Ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu niho Edouce Softman yambikiye impeta umukunzi we
Edouce Softman agiye kurushinga na Nyinawumuntu aherutse kwambika impeta
Edouce Softman yari mu bitabiriye ibirori byo kurangiza amasomo y'umukunzi we
Edouce n'umukunzi we basohoye integuza y'ubukwe bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .