00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ed Sheeran yanduye Covid-19

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umwongereza Edward Christopher Sheeran wamenyekanye nka Ed Sheeran, yanduye COVID-19 bityo akaba agiye gusubika ibitaramo yari afite bimwe akabikorera mu rugo kuko atemerewe guhura n’undi muntu ahubwo agiye kwishyira mu kato.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu bihangano bitandukanye byakunzwe n’Isi yose birimo nka ‘Shape of You’, ‘Perfect, ‘Thinking Out Loud’ n’ibindi, yatangaje aya makuru yifashishije urukuta rwe rwa Instagram.

Ati “Nashakaga kubamenyesha byishuse ko nababajwe no kuba nasanze naranduye COVID-19. Ubu ngiye kwishyira mu kato ndetse nkurikize amabwiriza ya leta.”

Iyi nkuru ije nyuma yaho uyu muhanzi yari kwitegura kumurika album ye ya kane yise ‘=’ cyangwa se ‘Bihwanye’ mu Kinyarwanda; yagombaga kujya hanze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2021 nyuma y’imyaka ine yari amaze ayikoraho.

Bivuze ko kubera yasanganywe ubwandu bitazamushobokera kongera guhura n’abandi bantu kugeza igihe azaba yakize.

Uyu muhanzi ntabwo yigeze agaragaza niba n’ubwo basanze yaranduye nibura yari yarikingije.

Reba imwe mu ndirimbo Ed Sheeran aheruka gushyira hanze mu minsi mike yashize

‘Shape of You’ yakunzwe mu buryo buhambaye

Ed Sheeran yasubitse mu buryo bw’imbonankubone ibitaramo yari afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .