Ed Sheeran n’umugore we bibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’ikirangirire ku Isi ukomoka mu Bwongereza, Edward Christopher Sheeran MBE [Ed Sheeran], n’umukunzi we Cherry Seaborn, bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

Uyu muhanzi mu butumwa yasakaje ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko we n’umukunzi we bibarutse umwana w’umukobwa, kandi ameze neza.

Ati "Ndabasuhuje! Ubutumwa bwihuta bunturutseho, mfite amakuru y’umwihariko anyerekeyeho nshaka kubasangiza. Mu cyumweru gishize, dufashijwe n’abaganga, Cherry yibarutse umwana mwiza kandi ufite ubuzima buzira umuze, w’umukobwa. Lyra Antarctica Seaborn Sheeran. Byuzuye turi mu rukundo na we.”

Yakomeje abwira abantu ko umwana na nyina bose bameze neza, nta kibazo na kimwe bafite.

Muri Mutarama 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga, bwitabirwa n’abantu 40.

Ed Sheeran yakoreye ibi birori ku rusengerero ruri ahitwa Suffolk rwo mu gace umuryango w’umukunzi we usanzwe usengeramo. Bakoze ibirori bitangaje, biyakiriye mu iduka ry’ibinyobwa riri aho hafi.

Ni ibirori byagizwe ibanga mu buryo bukomeye kuko ibitangazamakuru bizwi i Burayi byatahuye ubu bukwe nyuma y’igihe bashyingiranwe. Mirror yatangaje ko uyu muhanzi w’imyaka 29 y’amavuko, yambikanye impeta n’umukunzi we mu Ukuboza 2018.

Aba bombi bakoze ubukwe umwaka ushize
Uyu muhanzi n'umugore we bibarutse umwana wabo w'imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .