Ni ibitaramo bitegurwa na East African Promoters mu rwego rwo guherekeza umwaka urangiye hahabwa ikaze umwaka mushya. Kuri iyi nshuro ijana ku ijana hiyambajwe abahanzi bakora umuziki gakondo.
Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2021 guhera saa tatu n’igice z’ijoro kizitabirwa na Intore Masamba, Cécile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul na Cyusa Ibrahim (Umuhanzi rukumbi wo muri iki gihe wiyambajwe).
Bwa mbere iki gitaramo kizaba hatari abafana bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Ikindi gishya ni uko muri iki gitaramo hatumiwe ijana ku ijana abahanzi bakora umuziki gakondo.
Mu 2014 ubwo hari hateguwe igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakora uyu muziki hari havanzwemo n’abari bagezweho muri icyo gihe.
Muri uwo mwaka igitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuri ya gatandatu nibwo bwa mbere cyari kigiye kuba ijana ku ijana gikozwe n’abahanzi b’abanyarwanda nta munyamahanga n’umwe ukigaragayemo.
Cyari kiganjemo abahanzi ba kera barimo Orchestre Impala, Orchestre Ingeli, Intore Masamba, Cecile Kayirebwa, Nyakwigendera Mwitenawe Augustin,Riderman, Knowless,King James, Mani Martin na Jay Polly.
Ibitaramo bya East African Party kuva byatangira mu 2009 kugeza ku gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2021, bimaze gutumirwamo abahanzi barenga 50.
Abanyarwanda bamaze gutumirwa muri ibi bitaramo barenga 30 mu gihe abanyamahanga bo ari 21.
Mu banyamahanga Kidum niwe wenyine umaze gutumirwa inshuro nyinshi cyane ko yitabiriye gatatu, mu bahanzi bo mu Rwanda bo King James niwe umaze gutumirwa kenshi dore ko amaze kukitabira inshuro zirindwi zose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!