EAP yinjirije abahanzi arenga miliyoni 35 Frw mu bihe bya COVID-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Ubuhanzi ni kimwe mu byashegeshwe bikomeye n’ingamba zafashwe mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, byatumye akazi k’abahanzi ubusanzwe basarurira mu bitaramo bihuza imbaga gahagarara.

Mu guhangana n’ingaruka za COVID-19, abahanzi baciye umuvuno wo gukora ibitaramo bifashishije internet ndetse ababikurikiye baranyuzwe.

Nyuma yo kubona uyu muco umaze guhama, East African Promoters (EAP) imaze kwandika izina mu gutegura ibitaramo by’imbaturamugabo mu Rwanda birimo East African Party na Iwacu Muzika Festival, yarawuyobotse.

Ku ikubitiro, EAP yateguye Iwacu Muzika yanyujijwe kuri Televiziyo Rwanda no kuri shene yayo ya kabiri ya KC2 ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Youtube.

Ibi bitaramo byakurikiwe n’ibindi bigera kuba byiswe “My Talent Live Concert”, byahurijwemo abahanzi biganjemo abazamukanye ingoga mu muziki w’u Rwanda.

EAP nka sosiyete isanzwe itegura ibitaramo igakorana n’abahanzi, no muri ibi bihe by’akaga ntiyababaye kure, kuko muri ibi bitaramo yabishyuye arenga miliyoni 35 Frw.

Aya mafaranga amaze kwinjira mu mifuka y’abahanzi barenga 25 iyi sosiyete imaze guha imirimo kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira.

Guhera tariki 20 Kamena kugeza muri Nzeri uyu mwaka, EAP yateguye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byacaga kuri Televiziyo Rwanda, muri ibi bitaramo abahanzi barenga 15 bahawe akazi, abakizamuka bahabwa urubuga rwo kugaragaza impano zabo.

Nyuma y’ibi bitaramo byashyize akayaga mu mifuka y’abahanzi, ubuyobozi bwa EAP bwongeye gutegura ibindi nabyo bizatambuka kuri Televiziyo Rwanda byitwa “My Talent Live Concert”.

Ibi bitaramo bizaha akazi abahanzi 10 batarimo n’umwe waririmbye muri Iwacu Muzika Festival.

Nubwo bigoye kumenya amafaranga abahanzi bo mu Rwanda bakorera kuko aya makuru akunze kugirwa ibanga rikomeye, amakuru IGIHE yamenye ni uko EAP yishyuye abahanzi bose yakoresheje miliyoni 35 Frw.

Abahanzi bifashishijwe muri Iwacu Muzika bahawe amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na 2 Frw mu gihe abazifashishwa muri “My Talent Live Concert” bagenewe ari hagati ya 500 000 Frw na miliyoni 1,5 Frw. Ukoze igiteranyo cy’amafaranga yagiye mu mifuka y’abahanzi, usanga arenga miliyoni 35 Frw.

Ibitaramo bya “My Talent Live Concert” byateguwe na EAP, bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020 bikazarangira tariki 31 Ukuboza 2020.

Byitezwe ko ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi barimo Jules Sentore, Marina, Peace Jolis, Mico The Best, B Threy, Yverry, Uncle Austin, Alyn Sano, Nel Ngabo na Platini.

Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph
East African Promoters izwiho gutegura ibitaramo bikomeye kandi bikitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye
Muri iyi minsi hagiye gutangira ibitaramo bya “My Talent Live Concert”
Jules Sentore ni we uzabimburira abandi bahanzi bifashishijwe muri “My Talent Live Concert”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .