Dufite amasezerano muri studio yagurishijwe itanakiriho! Muyoboke asubiza Oda Paccy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Muyoboke Alex yasubije Oda Paccy wamubwiye ko akimufitiye amasezerano muri Ladies Empire, agaragaza ko ayemera ariko na we amwibutsa ko studio bivugwa ko akorera yagurishijwe ndetse atazi n’aho ikorera.

Ibi bije nyuma y’amasaha make cyane IGIHE itangaje inkuru yavugaga ko umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’impande zombi.

Oda Paccy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Muraho, yaba ari Muyoboke Alex ndetse na Dusenge Eric Alto (wagiye mu marushanwa bitamenyeshejwe Ladies Empire), baracyafite amasezerano muri Ladies Empire ataraseswa. Murakoze, byose ni vuba cyane.”

Muyoboke Alex wabonye aya magambo ya Oda Paccy yavuze ko nta byinshi yiteguye kumusubiza.

Yavuze ko yemera amasezerano afitanye n’ikigo kitakiriho. Yagize ati ”Nibyo dufite amasezerano ndanayemera ariko tuyafitanye n’ikigo bavuze ko cyagurishijwe ndetse tutazi n’aho gikorera.”

Aha Muyoboke yavugaga ko Ladies Empire ubuyobozi bwayo buherutse gutangaza ko yagurishijwe igahindurwamo Classic Empire Record.

Amakuru yo kugurisha Ladies Empire yatangajwe na Oda Paccy muri Kanama uyu mwaka nyuma yo gusohora indirimbo yahurijwemo abahanzi 10 baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “Narahinduwe”, byatangajwe ko yakorewe muri Classic Empire Records yaguze iyahoze yitwa Ladies Empire.

Uyu muhanzikazi yagize ati “Ba nyirayo barayigurishije, abayiguze bahitamo kuyihindurira izina, ubu icyahoze ari Ladies Empire Records cyamaze kuvaho hasigaye Classic Empire Records.”

Ikindi Muyoboke yavuze, ni uko imirimo ya kompanyi bafitanye amasezerano yamaze guhagarara ndetse batazi n’aho iri kuko aho bakoreraga babyutse bagasanga itakihakorera.

Yavugaga Kicukiro ahakoreraga studio ya Ladies Empire, kugeza ubu hagiyemo abandi bakodeshayo bakaba batazi aho ibikorwa byimuriwe.

Alto nawe watunzwe agatoki kubera kwitabira amarushanwa ya ’The Next Popstar’ atamenyesheje abamusinyishije, yabwiye abamukurikira ko mu minsi ya vuba nawe aza gutangaza ukuri.

Ati "Uwavuga ukuri ariko? Ndi kumva nanjye navuga, ariko vuba cyane ndabihera ukuri."

Ibi byose ni ibikomeje gukongeza intambara y’amagambo ikomeye iri gututumba hagati y’umuhanzikazi Oda Paccy akaba n’Umuyobozi wa Ladies Empire na Muyoboke Alex wari ushinzwe kuyishakira imirimo, aba bakaba baherutse gutandukana mu ibanga.

Alto ari guteganya kuvuga ukuri ku byo Oda Paccy amushinja byo kujya mu marushanwa atamenyesheje abo bakorana
Oda Paccy nawe yavuze ko yiteguye gutangaza ukuri
Umuhanzi Alto nawe yavuze ko yiteguye gushyira hanze ukuri
Muyoboke Alex ntarifuza kugira byinshi avuga ku bibazo bivugwa hagati ye na Oda Paccy
Oda Paccy yaciye amarenga yo kuvuga byinshi ku bibazo afitanye na Muyoboke n'umuhanzi Alto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .