00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dubai: DJ Brianne na DJ Diallo bagiye gucuranga mu birori bya Silent Disco

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 July 2022 saa 09:17
Yasuwe :

DJ Brianne na DJ Diallo bari kubarizwa i Dubai aho bagiye gucuranga mu gitaramo cya Silent Disco, ibitamenyerewe cyane muri uyu Mujyi utuwe n’umubare munini w’Abanyarwanda.

Ubundi i Dubai bakubwira ko ibitaramo bya Silent Disco ari imbonekarimwe nubwo mu Rwanda ari ibintu bimaze kumenyerwa ndetse bikunzwe n’abatari bake.

Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, DJ Brianne na DJ Diallo bari kubarizwa i Dubai aho biteguye gucuranga mu gitaramo cyiswe ‘Dubai Silent Party’.

Iki gitaramo kizabera mu kabyiniro kari muri Hotel yitwa Fortune Apearl iherereye mu gace ka Deira, aha hakaba hatuye umubare munini w’Abanyarwanda n’abandi baturuka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagiye gushakira imibereho muri uyu mujyi.

Byitezwe ko igitaramo cya DJ Brianne na DJ Diallo kizaba ku wa 14 Nyakanga 2022, bakazafatanya na DJ Fiacre umurundi usanzwe ucuranga muri aka kabyiniro ndetse na MC Black.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ama AED 100 ni ukuvuga hafi ibihumbi 30 Frw.

Igitekerezo cy’iki gitaramo cyaje muri Gashyantare 2022 ubwo DJ Diallo na DJ Brianne baheruka gukorera igitaramo n’ubundi muri aka kabyiniro bagiye kongera gucurangamo.

Nyuma yo kuganira n’Abanyarwanda bahatuye bagasanga i Dubai banyotewe n’ibitaramo by’aba- DJs ariko by’umwihariko Silent Disco, hahise hatangira urugendo rwo kubitegura.

DJ Brianne na DJ Diallo bagiye gucurangira i Dubai mu birori bya Silent Disco
Igitekerezo cy'iki gitaramo cyaje muri Gashyantare 2022 ubwo DJ Brianne na DJ Diallo baheruka kujya gucurangira i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .