Drake yafotowe yihugikanye umuhanzikazi wo mu Bwongereza bakekwa amababa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ugushyingo 2018 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Drake uri mu bahanzi b’abanyabigwi mu muziki cyane cyane Hip Hop ku Isi yose, yafotowe ari kugirana ibiganiro byihariye n’umuhanzikazi witwa Stefflon Don, ukomoka mu Bwongereza batangira kwibazwaho.

Ibya Drake na Stefflon Don byatangiye gukemangwa mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo bombi bagaragaraga ku rubuga rwa Instagram baganiriza abafana ba Drake mu buryo bw’ako kanya (live).

Muri icyo kiganiro cyari cyiganjemo ibitwenge, aba bahanzi bombi bumvikanye bemeza ko nta mukunzi buri umwe afite.

Mu buryo bwasaga nko gutebya, Drake yabwiye Stefflon ati “Nta mukunzi mfite, kandi niteguye kuba nakwihuza n’uwabishaka.”

Yakomeje avuga ko azi uyu mukobwa kuva kera, bashobora gutera urwenya bari kumwe, bagakorana indirimbo ndetse ko ashobora kumutunganyiriza imisatsi cyangwa inkweto zo kwambara.

Na Stefflon aherutse kuvuga ko nta mukunzi afite.

Mu mafoto The Shade Borough yashyize hanze agaragaza aba bombi bahuje urugwiro muri Restaurant iherereye i Miami, bari gusangira icyo kunywa akanyamuneza ari kose.

Ibi byatumye bamwe batangira kuvuga ko aba bombi baba batangiye kugirana umubano wihariye mu buryo bw’ibanga.

Drake w’imyaka 32, yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa benshi batandukanye barimo; Nicki Minaj, Rihanna, Kim Kardashian, Tyra Banks, Serena Williams, Hailey Baldwin, Crystal Westbrooks, Jennifer Lopez, Jorja Smith, Lateysha Grace, Malaika Terry.

Mu minsi ishize yavugishije benshi ubwo byahwihwiswaga ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’imyaka 18.

Bafotowe bahuje urugwiro
Drake na Stefflon Don batangiye kwibazwaho
Drake yatangiye gushyirwa mu majwi ko yaba akundana na Stefflon Don
Stefflon bivugwa ko yaba ari mu rukundo rw'ibanga na Drake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza