00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Utumatwishima yatabaje RIB ku kibazo cy’ubushyamirane bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2024 saa 01:00
Yasuwe :

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wari Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi muri manda ishize, yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba kureba niba urubyiruko rutaba ruri kwihisha mu mutaka wa ‘showbizz’ wo gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga, rukabikoreramo ibyaha.

Ni ubutumwa Dr. Utumatwishima yatambukije ku rukuta rwe rwa X aho yagize ati “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze. Yago, Godfather, M Irene, SKY2 n’abandi; gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho. RIB muturebere ko nta byaha bari gukora.”

Ubu butumwa Dr. Utumatwishima abutanze mu gihe hamaze iminsi inkundura yo gutukana no kwandagazanya ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abiyita ko bafite abakurikirwa kurusha abandi.

Ubusanzwe abagabo bananiranywe kumvikana ku kintu hari igihe birenga bagafatana bakumvana imitsi nubwo kuri ubu bitoroshye ko wabyishoramo ngo RIB ikureberere. Kuri ubu rero byaje guhinduka ntawe ugifatana n’undi imbonankubone ni ku mbuga nkoranyambaga bagahangana mu magambo.

Muri uko guhangana ni ho benshi bisanga baguye mu bihabanye bishobora no kubaviramo ibyaha nko gutukana, kwandagazanya n’ibindi byinshi.

Intambara iri ku mbuga nkoranyambaga nubwo yinjiwemo n’abandi benshi, igaragaramo Yago Pon Dat uhanganye n’abarimo DJ Brianne na Djihad akabafatanya na Godfather uzwi cyane kuri Twitter ndetse na The Cat uzwi cyane kuri Instagram.

Aba biyongeraho abandi banyuranye bumvikana kenshi baterana amagambo ku buryo hari n’aho birenga kwihangana bakambarana mu ntambara ituma batukana ndetse bakandagazanya ku karubanda.

Dr. Utumatwishima yatabaje RIB mu kibazo cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .