Impapuro zatanzwe mu rukiko Rukuru rwa California na Nicole Young, zigaragaza ko Dr Dre yamuhohoteraga.
Entertainment Tonight Online yatangaje ko Nicole Young yagiye mu rukiko mbere y’uko uyu mugabo ajyanwa mu bitaro kubera indwara yo mu bwonko amaranye iminsi, avuga ko yamutunze imbunda kabiri, mu mwaka wa 2000 na 2001.
Yanavuze ko uyu mugabo yagiye amukubita akamukorera n’ibindi byinshi amuhohotera.
Ati “Yashyize imbunda ku mutwe wanjye inshuro ebyiri mu 2000 na 2001. Yankubise inshyi mu maso, mu 1999 na 2000. Andre yagiye ampohotera ndetse bigera n’aho ngira ihungabana.”
Young yavuze ko impamvu ibyo yakorerwaga atabibwiraga Polisi ari uko Dr Dre yari yaramuteye ubwoba. Ati “Mu gihe twabanaga, yarampohoteraga ngashaka guhamagara polisi inshuro nyinshi, ariko nkagira ubwoba, ubwoba bwanjye kuri we bwatsikamiye icyizere cyose nari nifitiye, cyo kuba nahamagara polisi.”
Dr Dre we avuga ko iby’uyu mugore avuga byose ari ibinyoma.
Tariki 29 Kamena 2020, nibwo Nicole Young yujuje impapuro yaka gatanya. Aba bombi bari bamaranye imyaka 24 kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.
Icyo gihe Nicole Young yuzuza izi mpapuro za gatanya, yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo.
Yanandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.
Aya masezerano azwi mu Cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, arakomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barasatura bakaringaniza.
Dr Dre w’imyaka 55 ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni $820, we ntiyabyemeye, ahubwo yavuze ko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku biri mu masezerano bagiranye mbere y’uko bakora ubukwe.
Uyu mugore we icyo gihe yavugaga ko ashaka ko bagabana bakaringaniza imitungo irimo n’aka kayabo; ndetse n’indi itimukanwa n’ibindi byose by’uyu mugabo. Kugeza ubu, Dr Dre atanga 2 000 000 $ buri kwezi kuri uyu mugore yo kwifashisha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!