Dr. Dre yamaganye icyifuzo cy’uwahoze ari umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro za Nzeri, Nicole Young, w’imyaka 50 wari umugore w’umuraperi w’umunyabigwi, Dr Dre, yatangaje ko nibura uyu mugabo yajya amuha 2.530.000$ buri kwezi yo kwiyitaho no gukora ibindi bintu nkenerwa, mu gihe batarabona gatanya; uyu mugabo yamuteye utwatsi.

TMZ imenyereweho kwandika inkuru ku myidagaduro muri Amerika, yatangaje ko Dr Dre, adakeneye gutegekwa kujya aha uyu mugore amafaranga y’umurengera kubera ko n’ubundi hari ayo asanzwe amuha yo kwifashisha.

Impapuro zijyanye n’amategeko iki kinyamakuru gifite Dr Dre agomba kujyana mu butabera, zigaragaza ko umuturirwa Nicole Young abamo wa Dr Dre ufite agaciro ka miliyoni 25$, ndetse akaba amuha andi mafaranga yo kwifashisha.

Dr Dre yatangaje ko amuha amafaranga arimo ayo kugura ibyo kurya bya buri munsi, biba byateguwe n’umutetsi kabuhariwe usanzwe amukorera.

Mu bintu uyu mugore yavugaga yakiye miliyoni 2.5$ ya buri kwezi, harimo ayo kwishimisha avuga ko ari 900.000$, ayo gukora isuku mu muturirwa abamo angana na 10.000$ na 135.000$ y’imyenda mishya azajya agura buri kwezi.

Harimo kandi 60.000$ yavuze ko ari ayo kwiga no kubaho gusa ntiyavuga niba ariwe uzajya ayakoresha mu ishuri cyangwa se ari abana be babiri yabyaranye n’uyu mugabo; umuhungu witwa Truice Young w’imyaka 23 n’umukobwa witwa Truly Young ufite imyaka 19.

Uyu mugore kandi avuga ko akeneye 125.000$ azajya akoresha mu bikorwa by’ubugiraneza yari asanzwe akora, 20.000$ yo gukoresha mu itumanaho n’ibindi byinshi; byose akavuga ko bizaba bingana na 2.530.000$. Agasaba ko aribyo yakwishyurwa buri kwezi.
Hari hashize iminsi Larry Chatman wafatanyije na Dr Dre gushinga Record One studio mu 2015, ajyanye umugore we mu nkiko avuga ko aheruka kubikuza 31.457$ y’inyongera, kuri konti y’iyi sosiyete kandi atabyemerewe kuko atakiri umugore wa Dr Dre. Icyo gihe, TMZ yatangaje ko ngo uyu mugore muri Kanama uyu mwaka, nabwo yari yabikuje agera kuri 353.000$.

Dr Dre na Nicole bafitanye abana babiri barimo umuhungu witwa Truice Young w’imyaka 23 n’umukobwa witwa Truly Young ufite imyaka 19.

Kuva yakuzuza impapuro yaka gatanya, Nicole yatangiye inkundura na Dr Dre, ndetse yanashinje uyu mugabo kuba yaramuhohoteye, avuga ko ibyabo byatangiye kuba nabi muri Mata uyu mwaka, ubwo yamwirukanaga aho babanaga muri Los Angeles. Ubu uyu mugore aba i Malibu, muri California mu nyubako ya Dr Dre.

Nicole Young yuzuza impapuro za gatanya, yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo.

Mu minsi ishize uyu mugore yandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

Aya masezerano azwi mu Cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, arakomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barawusatura bakaringaniza.

Dr Dre w’imyaka 55 ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820$, we ntiyabyemeye, ahubwo yavuze ko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku biri mu masezerano bagiranye mbere y’uko bakora ubukwe.

Uyu mugore we icyo gihe yavugaga ko ashaka ko bagabana bakaringaniza imitungo irimo n’aka kayabo ndetse n’indi itimukanwa n’ibindi byose by’uyu mugabo.

Dr Dre yamaganye icyifuzo cy'umugore we ushaka ko yazajya amuha miliyoni 2.5 z'amadolari buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .