Dr Dre ku gitutu ashinjwa n’umugore we kumusinyisha ku gahato amasezerano y’imitungo mbere yo kubana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2020 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Tariki 29 Kamena 2020, Nicole Young w’imyaka 50 wari umugore w’umuraperi w’umunyabigwi Dr Dre, yujuje impapuro yaka gatanya. Aba bombi bari bamaranye imyaka 24 kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.

Icyo gihe Nicole Young yuzuza izi mpapuro za gatanya, yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo.

Nyuma yo kuzuza izi mpapuro, noneho ibintu byahinduye isura kuko uyu mugore yandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

Aya masezerano azwi mu cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, arakomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barasatura bakaringaniza.

Ni ibintu bishobora gutuma umutungo wa Dr Dre ubu ubarirwa muri miliyoni $820 ucibwamo imigwi, mu gihe uyu mugabo yari amaze kwiyubaka binyuze mu mishinga nka Beats by Dre iheruka kugurwa na Apple.

Nicole yitabaje urukiko atarimo kuvuga ko ayo masezerano atigeze abaho, ahubwo ko yayasinye arimo gushyirwaho igitutu, ndetse nyuma yo kubana, umugabo we akaza kuyacagagura. Dr Dre we avuga ko yasinywe, bityo agomba kubahirizwa.

Nicole yavuze ko asinya aya masezerano yashyizweho igitutu na Dr Dre ndetse akareshywa, kuko nta yandi mahitamo yari afite, akabyemera.

Ati "Ntabwo rwose nabishakaga, narabirwanyaga ndetse nari mfite ubwoba bwo gusinya ayo masezerano, niyumvagamo kutabishaka ariko mbikoreshwa ku gahato. Nari mfite igitutu cyinshi cyaterwaga na Andre (Dr Dre), nasigaye nta yandi mahitamo mfite keretse gushaka umunyamategeko kandi nkafashwa n’ikipe ya Andre yabigize umwuga, mu by’ukuri nasinye amasezerano ntabishaka, mbere gato y’uko dukora ubukwe.”

Yakomeje avuga nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe, Dr Dre yashwanyaguje impapuro z’ayo masezerano ya mbere y’ubukwe bwabo, akamubwira ko na we atewe ipfunwe no kuba yaramushyizeho igitutu ngo ayasinye.

Ati “Andre yambwiye ko yiyumvamo ikimwamo giterwa no kuba yaranshyizeho igitutu cyo gusinya amasezerano ya mbere y’ubukwe bwacu, ndetse ashwanyaguza impapuro nyinshi z’ayo masezerano ari imbere yanjye. Kuva umunsi yacagaguye izo mpapuro twese twiyumvagamo ko nta masezerano nk’ayo twigeze tugirana mbere y’ubukwe.”

Ibi ariko Dr Dre w’imyaka 55 we ntabyemera, ahubwo avuga ko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku biri mu masezerano bagiranye mbere y’uko bakora ubukwe.

Uyu mugore we ashaka ko bagabana bakaringaniza imitungo irimo n’aka kayabo; ndetse n’indi itimukanwa n’ibindi byose by’uyu mugabo.

Dr Dre na Nicole bafitanye abana babiri; umuhungu witwa Truice Young w’imyaka 23 n’umukobwa witwa Truly Young ufite imyaka 19. Kubera ko aba bana ari bakuru, nta ndezo uyu mugabo azigera yakwa.

Amakuru avuga ko Dre yahamije ko nta kabuza azajya yishyura amafaranga yo gufasha uyu mugore nibaba bamaze gutandukana, mu gihe Nicole we ashaka guhabwa umugabane munini, kuko ngo umuntu ngo mwinshi Dr Dre afite muri iki gihe yawugezeho abana n’uyu mugore.

Nicole yari umugore wa mbere wa Sedale Threatt wakinnye muri NBA aza kumuta yisangira Dr. Dre. Dr. Dre ubusanzwe witwa Andre Romelle Young, yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Calfornia Love’ yahuriyemo na 2Pac, ‘Still D.R.E’ n’izindi nyinshi. Ni umuraperi akaba n’utunganya indirimbo.

Dr Dre ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya Aftermath Entertainment izwi cyane ku Isi yose. Afite abana batandatu ku bagore batanu batandukanye, harimo abahungu bane n’abakobwa batatu.

Ku myaka 16 nibwo yibarutse umwana we wa mbere yabyaranye na Cassandra Joy Green bigeze gukundana; icyo gihe uyu wari umukunzi we yari afite imyaka 15, Dre ntabwo yigeze agira amahirwe yo guhura n’uyu muhungu we witwa Curtis kugeza agize imyaka 20 nk’uko byagiye bivugwa kenshi.

Mu 1983 yibarutse umukobwa yise La Tanya Danielle Young yabyaranye na Lisa Johnson.

Dr Dre ashobora gutakaza akayabo nyuma y'uko umugore amujyanye mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .