Amakuru y’uko dosiye ya Turahirwa yoherejwe mu Bushinjacyaha, IGIHE yayahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.
Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 nabwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera kugeza muri Kamena 2023 ubwo yarekurwaga by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ategekwa kujya yitaba Ubushinjacyaha, hanyuma akomeza gukurikiranwa adafunze.
Icyakora nubwo yari yararekuwe by’agateganyo, urubanza mu mizi rwarakomeje, aho ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).
Nyuma yo kumuhamya ibi byaha, Turahirwa yakatiwe gufungwa imyaka itatu, agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Fr n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza.
Nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’uru rubanza, yahise ajuririra iki cyemezo muri Mutarama 2025. Hategerejwe ko Urukiko Rukuru ruzafata umwanzuro kuri ubu bujurire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!