00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye ya Pasiteri Ntambara yagejejwe mu Bushinjacyaha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 September 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Dosiye ya Pasiteri Ntambara Felix wigeze kuba Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’ nubwo atakibarizwa muri iri torero, yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Uyu mugabo aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko dosiye y’uyu mugabo yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha nyuma y’iminsi hari gukusanywa ibimenyetso.

Bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hotel iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we nawe akurikiranyweho ibi byaha, gusa we ntabwo afunzwe.

Ntambara yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024.

Amakuru avuga ko ku wa 5 Kanama 2024 Ntambara n’umugore we bagiye kuri hotel ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera bafatayo icyumba cyo kuraramo bamaramo iminsi irenga 25.

Muri iyo minsi ni nako bakoreshaga na ‘restaurant’. Mu gushaka kuhava bashatse kugenda batishyuye nibwo nyiri hotel atanze ikirego barafatwa, umugabo arafungwa umugore avuga ko agiye gushakisha amafaranga. Hotel yabishyuzaga arenga 4.500.000 Frw.

Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko Ntambara n’umugore we Ineza hari n’abandi bacuruzi batse ibintu bitandukanye birimo imyambaro n’amavuta bifite agaciro k’arenga 800.000 Frw ntibabishyura. Ubu basabwa kwishyura hafi 6.000.000 Frw.

Kwaka ikitari bwishyurwe ni icyaha gihanishwa igifungo kiva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 200 Frw n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Pasiteri Ntambara Felix wabaye umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’, ari mu maboko y'ubutabera
Nubwo Ntambara we yamaze gutabwa muri yombi, umugore we akurikiranywe adafunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .