00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye ya Nzizera Aimable uyobora ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 June 2024 saa 05:35
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yemeje ko dosiye ya rwiyemezamirimo Nzizera Aimable usanzwe ari n’umuyobozi wa ‘Rwanda Gospel Stars Live’ uherutse gutabwa muri yombi, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu minsi ishize.

Nzizera yatawe muri yombi tariki 5 Kamena 2024 akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 11 Kamena 2024 bukaba buri kuyikoraho iperereza kugira ngo buyiregere Urukiko.

Ibyaha Nzizera Aimable akurikiranweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya sosiyete yitwa Amarebe Investiment Ltd akaba yarabikoze mu Ukwakira 2023.

Nzizera akurikiranweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nzizera ariko kandi akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Nzizera ubanza iburyo, ubwo ari kumwe na Arstide Gahunzire bashyikirizaga Israel Mbonyi igihembo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .