Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 23 Kanama 2024.
Amakuru ahari ahamya ko atari ubwa mbere nyiri aka kabari akurikiranyweho iki cyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze rigararagaza ko abakurikiranywe bakoresha abakobwa mu kabari mu bikorwa by’ubusambanyi bagamije inyungu z’amafaranga.
Yavuze ko uru rwego rwibutsa abaturarwanda cyane abafite ubucuruzi bw’utubari kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose biganisha mu gushakira inyungu mu bandi cyangwa ibindi bikorwa bisa na byo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko iperereza ry’ibanze ryasanze mu bakobwa bakora muri aka kabari yaba ababyinamo n’abatangamo ibyo kunywa nta n’umwe wemerewe kwivuganira n’umukiliya mu gihe baba bakeneye gusambana.
Aha bagahamya ko umukiliya wifuzaga umukobwa wo muri aka kabari yasabwaga guca kuri nyirako bakumvikana igiciro hanyuma we akaza kugenera umukobwa uri busambanywe amake ku yo yakiriye.
Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!