Uyu mukobwa anyuze ku rukuta rwe rwa Snapchat, yibukije DJ Marnaud ko we n’inshuti ye bamwambuye amafaranga ye bityo ko adakwiye kwitwara nk’aho nta kibazo bafitanye kandi azi ibyo yamukoreye.
Ati “Wowe n’inshuti yawe mwantekeye umutwe munyambura 3000$ none muraza hano mugaseka, ubu njye ntabyo kukorohera kandi nawe ibi urabizi.”
IGIHE yagerageje kuvugisha DJ Marnaud kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa mu nshuro zose twagerageje kumuhamagara.
Ku rundi ruhande umwe mu bantu ba hafi ya DJ Marnaud yabwiye IGIHE ko iryo deni bataryemera ndetse ko uyu mukobwa yabeshye.
Ati “Ibyo nzi ni uko Dope Caesar yigeze kuza mu Rwanda mu biruhuko, icyo gihe DJ Marnaud yamuhuje n’umuntu wamuteguriye igitaramo kuri ‘Atelier du Vin’ nyuma wa wundi wamuhaye akazi ashaka kumwishyura yohereje amafaranga ntiyamugeraho.”
Iyi nshuti ya DJ Marnaud yavuze ko ubwo baheruka kumva iki kibazo, uwateguye iki gitaramo yababwiraga ko yagerageje kwishyura Dope Caesar ariko amafaranga ntamugereho ndetse ngo icyo gihe yamusabaga ubundi buryo yamwishyuraho undi ntiyasubiza.
Uyu musore yavuze ko mu gihe bari bazi ko ikibazo cya Dope Caesar cyakemutse, batunguwe no kubona ashyira DJ Marnaud mu majwi nyamara abizi neza ko we icyo yakoze ari ukumuhuza n’uwamuhaye akazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!