Iki gitaramo cyabereye muri ‘Kigali Universe’ mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2024 cyateguwe na sosiyete imaze kwaguka mu gutegura ibirori ‘Blackout Inc.’ ifatanyije na SKOL Rwanda binyuze mu kinyobwa cyayo Virunga Silver.
Ni ibirori byatangiye saa tatu z’ijoro bitangirana abantu batari benshi ariko bagiye biyongera uko amasaha yisunikaga.
DJ Senshi ni we wabanje ku rubyiniro mu gihe DJ Alida yari ayoboye igitaramo nubwo bitamubuzaga kunyuzamo ngo avenge imiziki.
DJ Sonia yabaye uwa kabiri ugiye ku rubyiniro akurikirwa na DJ Brianne mbere yuko ku Etania azamuka agatanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
Igitaramo cyasojwe na Dope Caesar wo muri Nigeria winjiye ku rubyiniro acuranga indirimbo y’Igihugu y’u Rwanda binyura benshi.
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Sonia yavuze ko iki gitaramo cyagaragaje ko n’abakobwa batanga ibyishimo kandi abantu bakitabira ibitaramo byabo ari benshi.
Ati “Ibi bisobanuye ko icyo umugabo yakora n’umugore yagikora neza.”
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!