Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete imaze kwaguka mu gutegura ibirori ‘Blackout Inc.’ ifatanyije na SKOL Rwanda binyuze mu kinyobwa cyayo Virunga Silver.
Byitezwe ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe, cyatumiwemo aba DJs barimo Dope Caesar wo muri Nigeria na Etania wo muri Uganda, aba bakiyongeraho DJ Brianne, DJ Sonia, DJ Senshi na DJ Alida bo mu Rwanda.
Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Kanama 2024 mu gihe kwinjira ari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.
Dope Caesar wagitumiwemo ni umu DJ ufite izina rikomeye muri Nigeria kuko uyu yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu 2017 nyuma yo kurangiza amasomo ye ya kaminuza, icyakora asa n’uwabigize umwuga mu 2022 ubwo yari abonye akabyiniro akoramo mu buryo buhoraho.
DJ Etania wo muri Uganda, agiye gutaramira i Kigali nyuma y’iminsi mike humvikanye induru n’intambara hagati ye na Laika, umuhanzikazi w’Umunyarwanda usanzwe ukorera umuziki muri Uganda.
Uyu baherutse no gufatana mu makanzu ku wa 25 Kanama 2024, bivugwa ko gushyamirana kwabo kwakujijwe cyane n’ikiganiro Kampala Crème bahuriramo n’ubundi batajya imbizi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!