Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki kinyamakuru ku wa Mbere, tariki ya 10 Werurwe 2025, aho cyanavuze ko Doechii azashimirwa by’umwihariko mu birori bitagenyijwe mu gitaramo kizahuriza hamwe abagore, giteganyijwe ku wa 29 Werurwe 2025, mu Mujyi wa California.
Uyu muhanzi yaherukaga guhabwa igihembo na Billboard mu 2023, ubwo yari yagizwe umuhanzi mwiza uri kuzamuka neza. Aba uwa gatatu ubikoze nyuma ya Lady Gaga na Ariana Grande.
Iki gihembo kizwi nka ‘Billboard’s Woman of the Year award’, cyigeze kwegukanwa n’abandi nka Karol G, SZA, Olivia Rodrigo, Cardi B, Billie Eilish, Ariana Grande, Selena Gomez, Madonna, Lady Gaga na Taylor Swift.
Doechii kandi ni we muhanzikazi wa kabiri ukora ‘Hip Hop’ wegukanye iki gihembo nyuma ya Cardi B mu 2020.
Mu kwezi gushize kandi, Doechii yabaye umuraperikazi wa kabiri watwaye igihembo cya Grammy Award, mu cyiciro cya ‘Best Rap Album’ nyuma ya Cardi B. Si iki gusa kuko cyaje gikurikira ibya ‘Outstanding New Artist’ na ‘2025 NAACP Image Awards’.
‘Mixtape’ yashyize hanze mu 2024 yise ‘Alligator Bites Never Heal’, yageze ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa ‘All-genre Billboard 200’, mu gihe indirimbo ze ebyiri zirimo ‘What It Is (Block Boy)’ na ‘Denial Is a River’ zageze mu ndirimbo za mbere 30 kuri Billboard Hot 100.
Uretse Doechii, Billboard yageneye Itsinda ry’Abanya-Korea rya aespa igihembo cya ‘Group of the Year’. Ángela Aguilar yagenewe icya ‘Breakthrough Award’, Erykah Badu agenerwa ‘Icon Award’, mu gihe GloRilla yegukanye ‘Powerhouse Award’.
Uretse aba kandi bazahemberwa mu birori bizabera i California, Gracie Abrams azahabwa igihembo cya ‘Songwriter of the Year’, JENNIE ahabwe icya ‘Global Force Award’, Megan Moroney ahabwe icya ‘Rulebreaker Award’, Meghan Trainor ahabwe icya ‘Hitmaker Award’, Muni Long ahabwe icya ‘Rising Star Award’ mu gihe Umunya-Afurika y’Epfo Tyla azahabwa icya ‘Impact Award’.
Igikorwa cyo gunga ibi bihembo kizaririmbamo bamwe muri aba bahanzi ari bo aespa, Aguilar, GloRilla, Abrams, Moroney, Long na Tyla bazaririmba muri iki gikorwa.
Denial is a River; imwe mu ndirimbo za Dochii ziheruka


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!