00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Djimon Hounsou wamamaye muri sinema yahishuye ko ubukene bumugeze habi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 12 January 2025 saa 10:36
Yasuwe :

Icyamamare muri Sinema, Djimon Hounsou, wakunzwe muri filime zirimo ‘Blood Diamond’, ‘Amistad’ n’izindi, yahishuye ko nubwo amaze imyaka irenga 20 akina filime zikijije benshi, kugeza ubu afite ikibazo cy’ubukene.

Ibi abitangaje mu gihe bamwe mu bakurikirana ibibera i Hollywood bibwiraga ko Djimon Hounsou ari mu bakinnyi ba filime bahembwa agatubutse bitewe na filime nyinshi akina, ndetse akaba ari mu Banyafurika bahiriwe n’uyu mwuga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na CNN African Voices aho yagize ati “Ndi mu gihombo gikomeye mu bijyanye n’ubukungu. Maze imyaka irenga 20 mu mwuga wa filime, nahataniye ibihembo bibiri bya Oscars n’imishinga minini ya filime ariko singishoboye kubaho neza’’.

Uyu mugabo ukomoka muri Bénin yongeyeho ati “Ntabwo ndi kubona amafaranga yanjye. Birumvikana ntabwo mpabwa amafaranga ahagije”.

Yashimangiye ko uburenganzira bw’abakinnyi b’abirabura muri Hollywood ari buke.

Ati “Natoranyijwe kwitabira ibihembo bya Golden Globe, ariko ntibanshyigikiye muri Oscars, bacyumva ko naje nk’impunzi. Nubwo nagize ibyo ngeraho, ntibampa agaciro nk’umukinnyi w’ukuri. Ivangura rishingiye ku ruhu ntabwo rizahinduka mu ijoro rimwe".

Uyu mugabo yavuze ko kuva yakwinjira mu bijyanye no gukina filime yari azi ko bizamuhindurira ubuzima, nyamara ngo aho ageze abona ntacyo yinjiza kigaragara agereranyije na bagenzi be.

Djimon Hounsou uri mu Banyafurika bacye bamamaye i Hollywood, yakunzwe muri filime nyinshi yakinnye mu bihe bitandukanye zirimo ‘Constantine’, ‘Gladiator’, ‘The King’s Man’, ‘Rebel Moon’, ‘The Island’ n’izindi.

Djimon Hounsou wamamaye muri sinema yahishuye ko ubukene bumugeze habi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .