Iki gitaramo cyabereye kuri Mundi Center mu ijoro ryo ku wa 30 Ugushyingo 2024, cyari cyatumiwemo abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Toxxyk, DJ Lamper, DJ June na DJ Trick n’abandi barimo DJ Spinny Umunyarwanda uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda.
Mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo kibe, amakuru yari hanze yavugaga ko amatike yo kucyinjiramo yamaze gushira ku isoko.
Imbere y’abarenga igihumbi bitabiriye iki gitaramo, aba bahanga mu kuvanga imiziki batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
Umuhanga mu kuvanga imiziki, DJames yakoranye n’abahanzi batandukanye nka Drake, Burna Boy, Asake, Chris Brown n’abandi bafite amazina akomeye ku Isi.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, DJames yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri iki gitaramo nawe abahata umuziki barabyina karahava.
Iki gitaramo cyari cyateguwe na Blackout Inc. benshi mu bacyitabiriye bari bambaye imyenda y’umweru cyangwa umukara, ababishoboye bakavanga ayo mabara nkuko byari byategujwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!