00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJames wo mu Bwongereza ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 November 2024 saa 11:41
Yasuwe :

DJames, icyamamare mu kuvanga imiziki wakoranye n’abahanzi batandukanye nka Drake, Burna Boy, Asake, Chris Brown n’abandi bafite amazina akomeye ku Isi ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abarimo DJ Spinny umaze kumenyekana cyane muri Uganda.

Aba bahanga mu kuvanga imiziki bategerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Yin Yang’ cyateguwe na Blackout Inc. Kizabera ahitwa ‘Crown conference hall’ i Nyarutarama ku wa 30 Ugushyingo 2024.

DJ Spinny uretse kuba umuhanga mu kuvanga imiziki, ni nawe washinze akabyiniro yise ‘Mezo Noir’ kari mu tugezweho i Kampala.

Mu Banyarwanda bavanga imiziki baziyambazwa muri ibi bitaramo harimo DJ Toxxyk na DJ Trick n’abandi benshi bakomeje ibiganiro n’abari gutegura iki gitaramo. Kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw.

Ubuyobozi bwa Blackout Inc. bwabwiye IGIHE ko abazitabira iki gitaramo bakangurirwa guserukana imyenda y’umweru, umukara cyangwa ivanze aya mabara.

DJ Spinny asanzwe ari mu bayoboye abandi mu kuvanga imiziki i Kampala muri Uganda
DJames asanzwe afite izina rikomeye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza
DJ Trick wavangaga imiziki muri MTN Iwacu Muzika Festival yatumiwe muri ibi bitaramo
DJ Toxxyk ni umwe mu bavanga imiziki bo mu Rwanda batumiwe muri iki gitaramo
DJames ategerejwe mu gitaramo yatumiwemo i Kigali
DJ Spinny ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe 'Yin Yang'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .