00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Tunez ucurangira Wizkid ntiyahiriwe n’igitaramo yakoreye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 December 2024 saa 12:21
Yasuwe :

DJ Tunez waraye ataramiye i Kigali, yahahuriye n’uruvagusenya kuko igitaramo yatumiwemo cyitabiriwe n’abantu bacye.

Iki gitaramo cyiswe ‘Dear Santa’ cyabereye muri Kigali City Tower mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2024.

Mu ba DJs bacuranzemo bazwi harimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Spinny wo muri Uganda ndetse na DJ Tunez wari wavuye i Lagos muri Nigeria.

Uyu musore yageze i Kigali mu ijoro ry’umunsi n’ubundi yari bucurangemo.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa saba z’ijoro ndetse ubwitabire bwari hasi cyane.

Nyuma yo kubona ko ubwitabire bushobora kutaba bwinshi, DJ Marnaud yahise ajya ku rubyiniro atangira gususurutsa abakunzi be, akurikirwa na DJ Toxxyk, nyuma ye, DJ Tunez asusurutsa abari bitabiriye.

DJ Spinny ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo nyuma yo kujya ku rubyiniro ahagana saa cyenda z’ijoro.

Mu byamamare byo mu Rwanda byitabiriye iki gitaramo harimo DJ Pius, Element , Director Gad na Amalon.

Saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo nibwo DJ Spinny yazinze imashini ashimira abari bitabiriye.

DJ Marnaud yabanje ku rubyiniro
Nyuma ya DJ Marnaud, DJ Toxxyk yahise akurikiraho ku rubyiniro
DJ Toxxyk nawe yasigiye urubyiniro DJ Tunez
DJ Tunez yagerageje gususurutsa abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Byari ibyishimo ku bakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Ubwitabire bwari buke muri iki gitaramo
Abarimo DJ Pius nabo bari bitabiriye iki gitaramo cyacuranzemo abahanga mu kuvanga imiziki
DJ Spinny yanyujijemo ahamagara Element Eleeeh ngo bafatanye gususurutsa abakunzi b'umuziki bari muri iki gitaramo
Element Eleeeh ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
DJ Spinny ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .