00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Tunez ucurangira Wizkid ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 December 2024 saa 04:04
Yasuwe :

Michael Babatunde Adeyinka wamamaye nka DJ Tunez usanzwe acurangira WizKid ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Christmas EVE’.

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete MMT ya DJ Marnaud kizaba ku wa 24 Ukuboza 2024.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore ukunze kugendana bya hafi na Wizkid hari n’igihe bashobora kuzaba bari kumwe mu Mujyi wa Kigali nubwo bitaramara kwemezwa.

Abemeza ko Wizkid n’itsinda rye bashobora kuzaherekeza i Kigali uyu musore uvanga imiziki, bari kubishingira ku kuba ari abantu badakunze gusigana ndetse aho umwe agiye gutaramira bose bigabayo mu rwego rwo kumutera ingabo mu bitugu.

DJ Tunez wavutse ku wa 10 Gicurasi 1989, amaze imyaka icyenda yinjiye muri ‘Starboy Entertainment’.

MMT ya DJ Marnaud yatumiye DJ Tunez ni sosiyete isanzwe itegura ibitaramo byaba iby’aba-DJs n’abahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Aba vuba iyi sosiyete yatumiye barimo DJ Lunar na DJ Dolly, Tito M na Yuppe bazwi mu ndirimbo Tshwala Bam, Chley wakoranye na Diamond Koma Sava, Ben Pol n’abandi benshi.

DJ Marnaud yatangaje ko ikipe ya Wizkid irimo DJ Tunez igiye kwizihiriza Noheli i Kigali
DJ Tunez na Wizkid bamaze imyaka igera ku icyenda bakorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .