DJ Toxxyk yashyize hanze indirimbo yakoranye na B Threy na Trizzie Ninety Six

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Kanama 2020 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

DJ Toxxyk uri mu ba Djs bakomeye mu Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na B Threy na Trizzie Ninety Six bakunzwe cyane n’urubyiruko muri iki gihe.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Nyumvira’ iri mu njyana ya trap ariko ivanzemo Afro Beat. DJ Toxxyk yabwiye IGIHE ko ari indirimbo bashaka gukumbuza abantu ibihe byo mu tubyiniro.

Ati “Nyumvira nanditsemo ibintu bike kuri B Threy ariko ibyinshi yarabyiyandikiye. Igitekerezo ni icyanjye. Kugira ngo dukore iriya ndirimbo, ni uko muri iyi minsi tutari kujya mu tubyiniro. Tuba tugomba gushimisha abafana niyo baba bari mu rugo, ni uko nayitekereje. Bariya ni abasore bakiri kuzamuka nagiraga ngo abantu babumve.”

Yavuze ko aba basore bafite impano itangaje kuko nta n’umwe muri bo wigeze atinda muri studio akora indirimbo.

Yavuze ko kuba hari hashize igihe kinini adashyira hanze indirimbo byatewe n’akazi yari arimo, ariko avuga ko n’urupfu rwa DJ Miller bari bahuriye muri Dream Team Djs rwatumye aba asubitse ibikorwa bimwe na bimwe.

Yasabye abashoramari gutera ijisho ku muziki, bagafasha abahanzi batandukanye bakomeye kuko mu Rwanda hari impano nyinshi.

Uyu musore ni umwe mu bakundwa n’abanyabirori kubera ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki. Azwi mu zindi ndirimbo zirimo ‘Happy faces’ yakoranye na Davis D na ‘Pull Up’ yahuriyemo na K1vumbi K1ng ndetse na Angell Mutoni.

DJ Toxxyk yifashishije abahanzi bakizamuka ashaka gukumbuza abantu ibihe byo mu tubyiniro
Hari aho DJ Toxxyk agaragara yambaye umupira wa PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .