DJ Toxxyk, umwe mu ba Djs bakomeye bazacuranga mu gitaramo cyatumiwe Fally Ipupa i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally pupa, ni we uzaririmba mu gitaramo cyo guherekeza umwaka wa 2019 binjira mu wa 2020. Byamaze gutangazwa ko DJ Toxxyk ari umwe mu ba Djs bakomeye bazahacuranga.

Bimaze kumenyerwa ko mu ijoro ry’Ubunani, kuri Kigali Convention Centre habera igitaramo cyo guherekeza umwaka uba urangiye, Abanyarwanda bakinjira mu mushya n’ibyishimo.

Iki gitaramo cya Kigali New Year’s Count Down cyo guherekeza umwaka wa 2019 hatangirwa uwa 2020 kizasusurutswa n’ikirangirire mu njyana ya Rumba, Fally Ipupa N’simba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye Fally Ipupa, hazacuranga kandi Dj Toxxyk wo mu Rwanda, Dj Shine wo mu Bufaransa, Dj Sinyorita wo muri Tanzania na FEM Deejay wo muri Uganda.

Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 30 Frw mu myanya isanzwe na 50 Frw mu myanya y’icyubahiro. Nta bahanzi bo mu Rwanda baratangazwa bazaririmba muri iki gitaramo.

Ubuyobozi bwa Rwanda Event bwabwiye IGIHE ko ntawe baremeranya ariko ko uko iminsi igenda yigira imbere abantu bazagenda bamenya impinduka izo arizo zose zaba kuri iki gitaramo.

Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa azaba ataramiye mu Rwanda. Igitaramo nk’iki yatumiwemo cyanataramiyemo Koffi Olomide bakomoka mu gihugu kimwe, Sauti Sol bo muri Kenya, Patoranking, Simi na Yemi Alade bo muri Nigeria.

Dj Toxxyk ni umwe mu bacuranze mu bitaramo bya ‘Silent Disco’ bimaze kuba inshuro zitari nkeya hano mu Rwanda.

Yacuranze mu gitaramo cy’isabukuru y’umwaka umwe MTN itangije serivisi za Yolo cyabereye i Gisenyi mu mwaka ushize, icya ‘New Year Countdown’ cyitabiriwe na Sautisol na Yemi Alade n’ibindi bitaramo bikomeye byagiye bibera mu mujyi wa Kigali, ariko kandi yigeze no gutumirwa no mu cya Mr. Eazi na Diamond cyabereye mu Mujyi wa Goma.

Mbere yo kwinjira mu byo kuvanga umuziki yabanje kuba umubyinnyi mu bwana ariko ntibyamuhira nyuma aza kwinjira mu byo kuvanga umuziki kuko yawukundaga cyane.

Nta shuri ryihariye yabyizemo usibye gukurikira uko abandi bakomeye ku isi babikora byatumye asobanukirwa neza uwo mwuga kuri ubu akaba ari umwe mu bakomeye.

Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yacurangaga muri Ogopogo Nightclub [Yahindutse Trattoria] ku Kimihurura ndetse acuranga no muri Chillax Lounge i Nyarutarama.

Dj Toxxyk niwe munyarwanda umaze gutangazwa ko azataramira abantu mu gitaramo cyatumiwemo Fally Ipupa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .