DJ Toxxyk n’umukunzi we berekanye umwana baherutse kwibaruka (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Arnold Ishimwe wamamaye nka DJ Toxxyk aherutse kwibaruka umwana yabyaranye n’umukunzi we mushya witwa Tara Ndekezi yasimbuje umunyamideli Sacha Kate babyaranye umwana w’umukobwa witwa Perla.

Tara Ndekezi yabyaranye na DJ Toxxyk mu mezi make ashize. Ndekezi ni umukobwa ufite amaraso y’umubyeyi w’Umunyarwanda n’umwarabu nk’uko umwe mu ba hafi b’uyu musore uri mu ba-DJ bakomeye mu Rwanda yabibwiye IGIHE.

Kuri uyu wa Gatatu Tara Ndekezi yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Twitter umwana w’umuhungu yabyaranye na DJ Toxxyk, kuri iyi foto akurikizaho amagambo agira ati “Umuhungu wanjye ni mwiza cyane, ngomba kubasangiza uyu munezero.”

DJ Toxxyk nawe yahise akora retweet kuri ubu butumwa arangije, arandika ati “Umwana wacu.” Ashyiraho utumenyetso tw’imitima.

Babyara, DJ Toxxyk yirinze kubisakaza kuko uyu mukobwa atifuzaga ko ubuzima bwe bw’urukundo bujya mu itangazamakuru.

Ntabwo DJ Toxxyk akunze gusangiza amafoto n’amashusho by’uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga, ku mpamvu z’uko ngo ‘hari ubuzima bwe bwite aba adashaka ko bwinjirwamo na buri wese’.

Gusa, mu minsi ishize yamushyize ku rukuta rwe rwa Instagram kubera ibitekerezo byari byiganje kuri iyo foto yari yashyizeho, aza kuyikuraho yirinda ko abantu baza gutahura iby’urukundo rwabo.

DJ Toxxyk yababajwe bikomeye no kuba mugenzi we DJ Miller, yarapfuye atabonye umwana we

Ku gicamunsi cyo ku wa 5 Mata 2020, mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda hasakaye inkuru yavugaga ko DJ Miller wabanaga na DJ Toxxyk muri Dream Team Djs, yitabye Imana. Byari nyuma y’iminsi mike yari amaze arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

Ni inkuru yababaje benshi ndetse ab’imitima yoroshye kwihangana birabananira basuka amarira biratinda.

Umwe mu bantu ba hafi ba DJ Toxxyk yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa mugenzi we, ariko icyamushenguraga umutima ni ukuntu yagiye atabonye umwana we cyane ko Tara yari ari hafi kwibaruka.

Ati “DJ Toxxyk yarababaye cyane, yaravugaga ngo nibura iyo mugenzi we aba agiye abonye umwana we.”

Mu minsi ishize, DJ Toxxyk yabwiye IGIHE ko ari umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa ufite imyaka ine, bivuze ko yamubyaye afite imyaka 22. Yamubyaranye na Sacha Kate, umwe mu bagore b’abanyabirori wigeze kuba umuhanzikazi ndetse yakanyujijeho mu rukundo na Nizzo wo muri Urban Boys.

Icyo gihe yavugaga ko nubwo babyaranye iby’urukundo rwabo bwarangiye, ubu basigaye bahuzwa n’uyu mwana witwa Perla.

DJ Toxxyk yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ku Munyarwandakazi ndetse n’Umushinwa. Uretse kuvanga imiziki azwi cyane no mu gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye. Aheruka gukora iyo yise ‘Nyumvira’ yahurijemo B-Threy na Trizzie Ninety Six.

Tara Ndekezi (iburyo), umukobwa watwaye umutima wa DJ Toxxyk
Tara Ndekezi, umukunzi wa DJ Toxxyk baherutse no kubyarana
Tara, aheruka kubyarira umwana DJ Toxxyk
Umukunzi wa DJ Toxxyk uherutse no kumubyarira umwana
Umwana wa DJ Toxxyk n'umukunzi we Tara Ndekezi bivugwa ko bafite umushinga wo kurwubakana
Umwana wa DJ Toxxyk na Tara Ndekezi
Uyu mukobwa na DJ Toxxyk bamaze imyaka igera muri ibiri bakundana
DJ Toxxyk ubu ni umubyeyi w'abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .