00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Toxxyk mu bazasusurutsa abazitabira ibirori bya kimwe cya kabiri cya DJ’s Battle competition

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 August 2022 saa 01:31
Yasuwe :

DJ Toxxyk, DJ Pyfo na DJ Lou ni bo bazasusurutsa abazitabira ibirori bya kimwe cya kabiri cya DJ’s Battle Competition biteganyijwe ku Gatandatu tariki 20 Kanama 2022.

Ibi birori biteganyijwe mu Mujyi rwagati ahitwa Norresken aho kwinjira ari ibihumbi 10Frw.

Muri ibi birori aba DJs 12 basigaye bahatanira igihembo bamaze iminsi bihugurira muri Scratch Music Academy, bazahabwa umwanya bagaragaze ibyo bize.

Nyuma y’iminsi bihugura, aba ba DJs bazahatanira imyanya itanu y’abazajya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa guteganyijwe ku wa 27 Kanama 2022.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 hatoranyijwe aba DJs 12 babashije gukomeza muri iki cyiciro cy’iri rushanwa nyuma y’uko ku wa 6 Kanama 2022 hari hatoranyijwe aba 23 mu cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze ry’iri rushanwa ryari ryiyandikishijemo abahungu n’abakobwa 65.

Aba DJs 12 babashije gukomeza ni DJ Roxy, DJ Kigali Beats, DJ Selecta Danny, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, DJ Joel the Drummer, DJ Arafat, DJ Beast, DJ Trap Boy, DJ Mico, DJ Kizz Beats na DJ Ira.

Byitezwe ko uzahiga abandi muri iri rushanwa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Uretse uyu, undi uzahembwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza kurusha abandi, akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.

Ibihembo biteganyirijwe abari guhatana muri DJ's Battle Competition iri kuba ku nshuro ya mbere
Aba DJs bazasusurutsa abazitabira ibi birori
Aba DJs 12 batoranyijwe gukomeza mu irushanwa DJ’s battle competition bafatanye ifoto n'abateguye irushanwa ndetse n'abagize akanama nkemurampaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .