Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mushiki wa DJ Spinny yashimiye Imana ko abavandimwe be barekuwe nyuma y’iminsi batawe muri yombi.
Aha akaba yagize ati “Ndagukunda Yesu […] bantu banjye Imana yasubije amasengesho yacu, abahungu bari hanze […] Ndumva ntafite amagambo aboneye nakoresha nshima Imana.”
Nubwo yagaragazaga ibyishimo byo kuba basaza be barekuwe, ntabwo uyu mukobwa yigeze agaruka ku mpamvu yatumye barekurwa kuko atavuze niba bagizwe abere cyangwa Urukiko rwabarekuye by’agateganyo.
Aba basore bafunzwe mu mpera za Werurwe 2025, bakurikiranyweho urupfu rw’umukobwa w’imyaka 23 witwa Martha Ahumuza Murari, wapfiriye mu kabari ka Mezo Noir Kampala.
Martha w’imyaka 23 yitabye Imana mu gihe umwaka ushize yari yasoje kaminuza. Se w’uyu mukobwa, Seth Murari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Imikino n’Imyidagaduro ku rwego rw’Igihugu mu Biro by’Umuyobozi w’ishyaka National Resistance Movement (NRM) ndetse akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu by’imikino.
Uyu mukobwa yashyinguwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.
VJ Spinny wavuzwe muri dosiye ya Ahumuza yavukiye mu Mujyi wa Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).
Uyu musore yagiye acurangira mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse yaherukaga i Kigali mu gitaramo ‘The New Year Groove’ cya The Ben.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!