00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Spinall yacurangiye abantu mbarwa i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 July 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Oluseye Desmond Sodamola wamamaye nka DJ Spinall yacurangiye mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buke.

Iki gitaramo cyiswe ‘Party in The Hills’ cyabereye muri “Juru Park” ku Musozi wa Rebero, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Nyakanga 2022.

‘Party in The Hills’ yateguwe na Habimana Eugène wamenyekanye nka ‘Cobra’ akaba nyiri utubyiniro nka Cadillac na Cocobean, ni cyo cyari icya mbere ahereyeho nyuma yo kongera gusubukura.

Muri iki gitaramo byari byitezwe ko DJ Spinall agomba gufatanya n’abandi bavanga umuziki bo mu Rwanda nka DJ Marnaud, DJ PYFO, DJ LOU, DJ ILLEST n’abandi.

Byageze saa Mbili abantu bakiri kuza umwe umwe ubona nta cyizere batanga cyo kuza ari benshi, bigeze nka Saa Yine ni bwo igitaramo cyatangiye.

Bamwe mu ba DJs bari bitezweho gucuranga nka DJ Marnaud ntibahabonetse gusa hacuranze DJ Brianne na DJ ILLEST hamwe na Spinall wari umu-DJ mukuru muri iki gitaramo.

Uyu Munya-Nigeria ntabwo yaciwe intege n’ubuke bw’abantu ahubwo yakoze iyo bwabaga kugira ngo abashimishe.

DJ SPinall yacuranze zimwe mu ndirimbo ze nka “Sere” yakoranye na Fireboy, “Pallazo” yakoranye na ASAKE ndetse avanga n’izindi ziganjemo izo muri Afurika zibyinitse.

Ababonye uko byagenze bavuze ko icyatumye iki gitaramo kititabirwa kandi cyari cyatumiwemo umuntu ukunzwe ari uko kitamamajwe uko bikwiye ngo benshi bakimenye.

DJ SPinall ni Umunya-Nigeria wavutse mu 1984; yamamaye mu kuvanga imiziki, ni n’umunyamakuru, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba anazitunganya “producer”.

DJ Spinall yacurangiye abantu mbarwa i Kigali
DJ Spinall yacuranze imiziki yiganjemo indirimbo zo muri Nigeria n'izindi zifite umujyo wa Kinyafurika
Nubwo bari bake ariko ntibyababujije kunyuka umuziki
Abanyabirori b'i Kigali bo bari babukereye
Ahagana saa Yine ni bwo abafana bari bahageze batangiye gucurangirwa, na bo bagaragaza ibyishimo
Abanyakigali bari bake ariko babukereye biteguye kubyina
Dj Brianne na we yacuranze muri iki gitaramo
Sere ya DJ Spinall na Fireboy yari yishimiwe cyane
Abafata amafoto ni bo bageze ahabereye igitaramo bwa mbere, icyo gihe basanze nta n'uwo kubara inkuru
Ahagana nka saa Mbili abakunzi b'umuziki bari bakiri bake

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .