Dj Princess Flor yatangiye gucuranga kuri radiyo ikomeye mu Bubiligi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Nyirimbabazi Hilde Flora umaze kwamamara i Burayi nka Dj Princess Flor, uri no mu Banyarwandakazi bamaze kubaka ibigwi mu mwuga wo kuvanga imiziki, yamaze kubona akazi ko gucuranga kuri radiyo ikomeye mu Bubiligi.

Amezi abaye atatu DJ Princess Flor ahawe akazi ko gucuranga umuziki kuri KIF Radio, iyi ikaba imwe mu zigezweho cyane mu Bubiligi.

Avuga kuri aka kazi yagize ati ”Maze amezi atatu nkora, ncuranga buri wa Gatandatu w’icyumweru. Umunsi umwe mu kwezi ni wo mba nemerewe gucuranga inyumvankumve kuri radiyo.”

Uyu mukobwa avuga ko kubona akazi kuri iyi radiyo byabaye nk’igitangaza, kuko yatumiwe n’inshuti ye umunsi umwe ngo acurange, bikarangira bakunze umuziki we, bamusaba kuhaguma.

Ati ”Ntabwo navuga ngo baranshakishije nk’umu Dj w’umuhanga, ni ubushuti umuntu aba yaragiranye n’abantu. Hari umushuti wanjye twakoranye wantumiye ngo njye gucurangayo, mu kiganiro nacuranzemo umuyobozi wa radiyo yari ahari, ahita akunda umuziki nacuranze asaba ko nakomeza gukorana nabo.”

DJ Princess Flor yabwiye IGIHE ko ubwo yatangiraga gukora kuri iyi radiyo, yabanje kugorwa no guhaza ibyifuzo by’ubuyobozi.

Ati ”Uretse umunsi umwe mu kwezi ncuranga inyumvankumve, nkora imiziki nkayohereza bakayumva, bayishima bakazayicuranga. Inshuro nk’ebyiri za mbere rero byarangoye cyane kuko nateguraga imiziki ntibahite bayemera, nkongera ngasubiramo.”

Uyu mukobwa azwi cyane mu gucuranga mu tubyiniro n’ibirori bitandukanye. Akazi ke kabangamiwe n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa by’imyidagaduro mu bihugu byinshi ku Isi.

Dj Princess Flor ni umukobwa wakuriye i Nyamirambo, yize amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayatangirira St Andre gusa ntiyayarangiza kuko yahise ajya mu Bubiligi.

Avuga ko yashatse kwigayo imyuga gusa ntiyayirangiza, cyane ko yisanze yabaye umu Dj. Ni umwe mu bakobwa bakomeye bakora uyu mwuga mu Bubiligi, by’umwihariko w’umwirabura.

Dj Princess Flor wabaye imfubyi akiri muto, nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa. Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza, abanza gutekereza ko agiye kubaho neza.

Ibi si ko yabisanze kuko ubuzima bwamushariranye agatangira gukora mu tubari no mu maresitora.

Mu 2008-2009 nibwo yagiye gukora mu kabyiniro kamwe yanigiyemo gucuranga imiziki, afashijwe n’umu-Dj wacurangaga muri ako kabyiniro.

Yatangiye gucuranga kinyamwuga mu 2013-2014 ubwo yari amaze gukamirika amasomo yo gucuranga, anamaze kwigurira ibikoresho.

Dj Princess Flor usanzwe ukomeye mu kuvanga imiziki yatangiye no gukora kuri radiyo ikomeye mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .