Mu kiganiro IGIHE yagiranye na DJ Pius, yavuze ko imbanzirizamasezerano yagiranye n’uyu muhanzi bemeranyije ko bazakorana mu gihe cy’imyaka itanu ishobora no kongerwa.
Uyu muhanzi wasinyishijwe na DJ Pius, ubusanzwe yitwa Ineza Gisubizo Kevin yinjiranye mu muziki izina rya Givin, akaba umusore w’imyaka 22 y’amavuko.
Ni umuhanzi uvuga ko yakuranye impano mu muziki icyakora mu 2023 aza gushyira hanze amashusho asubiramo indirimbo zinyuranye ari na byo byamuhuje na DJ Pius wahise akunda impano ye akiyemeza kumushyigikira.
Ku ikubitiro Givin yashyize hanze EP ye ya mbere yise ’Uko waje’ iriho indirimbo nka ’Uko waje’ yanamaze gusohoka mu buryo bw’amashusho, ’Diva’, ’Lupita’ na ’Hold me down’ yo amashusho yayo azajya hanze ku wa 20 Mata 2025.
Givin yinjiye muri ‘1K Entertainment’ asimburamo Blamo wayinjiyemo mu 2022 ariko ntayitindemo kuko yari asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye uyu munsi.
Uyu nawe yari yinjiyemo asimbura Babo utaratinzemo kuko nawe yahise atandukana na DJ Pius.
Aba bose bari barabimburiwe na Amalon ari nawe muhanzi wa mbere wasinyishijwe na 1K Entertainment ya DJ Pius.
Uretse abahanzi bakora umuziki ubundi, 1K Entertainment izwiho gufasha aba DJs batandukanye bayibarizwamo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!