DJ Pius yatandukanye na Amalon

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Mata 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Sosiyete icunga inyungu z’abahanzi yitwa 1K Entertainment, DJ Pius, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umuhanzi Amalon bari bamaze imyaka itatu bakorana.

Mu magambo ye, DJ Pius yavuze ko yamaze gutandukana na Amalon icyakora yongeraho ko nta kintu na kimwe kizasibanganya ibihe byiza bagiranye.

Ati “Nta kintu na kimwe cyasiba urwibutso rw’ibyo twageranyeho, gukorana nawe byari amahitamo meza. Ndabizi uzakora akazi keza mu ruganda rw’imyidagaduro kandi nzahora mpari mu kugushyigikira.”

Ni ubutumwa DJ Pius yatambukije agaragaza ko igihe cy’imikoranire ye na Amalon cyarangiye.

Nubwo nta ruhande na rumwe rwifuza kuvuga ku mpamvu zatumye batandukana, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bananiranywe kwemeranya ku bijyanye no kongera amasezerano y’imyaka itatu nyuma y’uko ageze ku musozo.

Kugeza ubu amakuru ahari ni uko Amalon yatangiye kwikorana umuziki aho azajya afatanya n’umusore usanzwe umufasha bya hafi witwa Omario.

Kuva muri Nzeri 2018 ubwo DJ Pius na Amalon basinyanaga amasezerano y’imikoranire bageze ku bikorwa bitandukanye birimo ibihangano bikomeye bakoranye.

Muri ibi byo harimo nka Byakubaho, Yambi, Ngirente, Amabara yahuriyemo n’abandi bahanzi bagera kuri bane, Derila yakoranye na Ally Soudy, Impanga, Byukuri na Single yakoranye na Weasel wo mu itsinda rya Goodlyfe.

Izi ndirimbo zatumye izina ry’uyu muhanzi ritumbagira mu bakunzi b’umuziki nyarwanda kuva muri Nzeri 2018 ubwo yasinyaga amasezerano muri 1K Entertainment.

Bombi bananiwe kumvikana ku bijyanye no kongera amasezerano
DJ Pius yahuje Weasel na Amalon bakorana indirimbo yitwa Single
Amalon agiye gutangira gukorana na Omario

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .