Dj Pius na Maitre Fred mu ba mbere baguze album ya Danny Vumbi iri kugurishwa 100 000 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ni yo Album nshya ya Danny Vumbi yise “Inkuru nziza” iri kugura. Nubwo ari igiciro kitavuzweho rumwe, kugeza ubu uyu muhanzi ahamya ko hari ab’inkwakuzi batangiye kuyigura.

Danny Vumbi yavuze nubwo ataragurisha kopi nyinshi za Album ye ariko ashimira aba mbere bayiguze.

Uyu muhanzi yavuze ko hari abakunzi b’umuziki we batangiye kugura album ye “Inkuru nziza” nubwo hari benshi bagiye bamubwira ko yayihenze.

Ati” Hari benshi bambwiraga ko ihenze, yego ibihumbi 100 Frw si make ariko urebye ko umuntu aba ayaguze ikintu gikomeye, nta gihendo kiba kirimo.”

Danny Vumbi yashimiye aba mbere babashije kugura iyi album barimo Dj Pius, Maitre Fred wamenyekanye cyane nka Visi Perezida wa Rayon Sports mu myaka mike ishize.

Usibye aba baguze album ya Danny Vumbi, hari n’abakunzi b’umuziki we barimo Seka Lee Emmanuel umuyobozi wa SunCity Hotel n’abandi banyuranye.

Iyi album Danny Vumbi azayimurika kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 mu gitaramo kizatambuka kuri shene ya Youtube ya MK1 TV, ndetse no kuri Genesis TV na RBA.

Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Album nshya ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.

Iyi album Danny Vumbi yitegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na” Kuri twese” yasohoye mu 2015.

Maitre Fred yaguze Album ya Danny Vumbi
Seka Lee Emmanuel nyiri Sun City nawe ari mu bamaze kugura Album ya Danny Vumbi
Dj Pius yaguze Album ya Danny Vumbi
Abafana ba Danny Vumbi bari kugura album ye nshya Inkuru nziza
Igitaramo cyo kumurika album ya Danny Vumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .