Umwuka mubi hagati ya DJ Pius na Iyzo Pro watangiye kuzamuka mu 2020 bapfa umuhanzi Amalon wari wamaze gusinya muri 1K Entertainment ya DJ Pius. Iyzo yavugaga ko ari we winjije Amalon mu muziki bityo adakwiriye kugenda gutyo.
Iyzo Pro yavuze ko Amalon yamutanzeho asaga miliyoni 2Frw yatanzwe ubwo hakorwaga album ‘Iwacu’, bityo agomba kubanza kuyamwishyura.
Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Amalon yasohoraga indirimbo ‘Moni’ nyamara Iyzo wari waratangiye umushinga akaba yari yarayifashe akayiha undi muhanzi.
Nyuma y’imyaka ibiri badacana uwaka, kuri ubu amakuru mashya ahari avuga ko bamaze kwiyunga.
DJ Pius aganira na IGIHE yagize ati "Njye ntacyo namutwaye, yari yaragiye amvuga nabi kandi yaraje ansaba imbabazi turabirangiza. Ubu twariyunze.”
Ku rundi ruhande Iyzo na we ahamya ko ibibazo bye na DJ Pius byarangiye. Ati “Njye na we twakoranaga nk’abavandimwe. Burya mu bantu ntihabura urunturuntu, ibyabaye byararangiye. Ubu turi gukorana kuri album ye nshya ndetse hari zimwe mu ndirimbo nshya twakoranye zizasohoka mu minsi ya vuba.”
Producer Iyzo na DJ Pius bari basanzwe ari inshuti zikomeye, ndetse bagafatanya. Gukorana kwabo kwigaragaje cyane ubwo DJ Pius yakoraga kuri album ‘Iwacu’ ari nayo aheruka gusohora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!