DJ Pius na Bruce Melodie bahuriye mu ndirimbo yumvikanamo ijwi rya Apôtre Dr Paul Gitwaza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Rickie Pius Rukabuza wamenyekanye nka DJ Pius, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ubushyuhe’ ivuga ku mibereho y’abasore n’inkumi muri ibi bihe by’impeshyi.

Ni indirimbo uyu muhanzi umenyerewe muri Afrobeat yakoranye na Bruce Melodie uri mu bahanga mu guhogoza ndetse abenshi bamuziho ko indirimbo yagoroyemo ijwi itajya inengwa.

Mu nyikirizo y’iyi Bruce Melodie aba avuga ko ari kubona abakobwa n’abasore bose bafite ubushyuhe ku buryo iryo joro abona batari bupfe gutaha.

Hagaragaramo abakobwa n’inkumi bari mu nzu isa nk’aho ari mu kabyiniro, bambaye utwenda tugufi ndetse bari kubyina bigaragara ko bizihiwe, mu gihe abahungu nabo inyuma baba bataboroheye.

Itangira humvikanamo ijwi ry’umukecuru wamamaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ‘abakobwa n’abasore basigaye bafite ubushyuhe’.

Mu gihe ijya kurangira hazamo ijwi rya Apôtre Paul Gitwaza agira ati “Abakobwa n’abahungu bo muri iyi myaka we [...] mwarasaze!”

Iri jwi ryakomotse ku mashusho ya Apôtre Dr Paul Gitwaza yavugishije benshi aho yagira ati “Abahungu n’abakobwa bo muri iyi myaka mana we, muri mu bintu byo guhangana n’utuntu duto twe ba so twahanganye n’intare n’idubu niko Dawidi yavuze, ku myaka 15 Dawidi yarwanaga n’intare n’idubu. Wowe urarwana n’iki? Na Mayonnaise na pizza urya? Mwarasaze! Ndiyahura, ndiyahura! Baguhe akagozi.”

Ni amagambo yavugishije benshi cyane cyane, abakoresha Twitter barifata nko kwishongora.

DJ Pius yavuze ko ari indirimbo bahimbiye ibihe by’impeshyi, ati “Ni indirimbo ivuga ku bihe by’impeshyi. Ni ukuvuga ko ari indirimbo ijyanye n’ibi bihe twatangiye by’ubushyuhe.”

DJ Pius uhagarariye ikompanyi yitwa 1K Entertainment isanzwe ifasha abahanzi barimo we ndetse na Amalon n’aba DJ nka DJ Fabiola uri mu bakobwa bahagaze neza ndetse n’aba-MC nka Nario.

Yaherukaga gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Mfate moto’ ndetse n’indi yise ‘Ubuzima bushira’ yakoze iri kuri album yashyize hanze mu 2018, yanditse nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio wari inshuti ye magara akaba icyamamare mu muziki wa Uganda banakoranye indirimbo bise "Play it again".

Bruce Melodie na DJ Pius mu ndirimbo nshya bahuriyemo
Mu mashusho y'indirimbo baba bagaragara nk'abari mu kabyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .