Extended Play [EP] nshya Dj Phil Pter yise ‘Filipiano’ iriho indirimbo eshanu, aho yashakaga gufasha abanyabirori mu mpera z’umwaka. Harimo indirimbo ze zakunzwe mu bihe byo hambere, ariko zahinduwe mu njyana ya Amapiano, ndetse iziriho zose ziri muri uwo mujyo.
Indirimbo hafi ya zose ziriho zakozwe na Logic Hit it uri mu batunganya indirimbo bari kuzamuka neza.
Ni EP iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi nka Alyn Sano bahuriye mu yo bise “Halo”, “Party Nonstop (Mabigibigi)” yahuriyemo na Elvin Cena na Logic Hit it, “CAKULA Remix” yakoranye na Drama T na Daddy Andre, “Tunywe” ye na Ish Kevin na Aime Blueston ndetse na “Fotopiano Remix” yahuriyemo na Marina Fireman P Fla na Aime Bluestone.
Dj Phil Peter yabwiye IGIHE ko yatangiye urugendo rushya mu muziki we, aho atakirambirije ku gushyira indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube, ahubwo ashaka kuzishyira ku zindi mbuga zicururizwaho imiziki nka Spotify, Deezer, Audiomack n’ahandi.
Ati “Iyi EP nyikora njye nashakaga kuyishyira ku mbuga zishyirwaho indirimbo mu buryo bw’amajwi gusa, nyuma nza kubona umufatanyabikorwa witwa Captain Entertainment, ayishyira kuri YouTube. Mu minsi ishize shene yanjye yaragiye ariko nari naratangiye n’ubundi icyerekezo cyo gushyira ibihangano byanjye ku zindi mbuga zitari uru rubuga, ku buryo umuntu wese wayishyiraho indirimbo zanjye ntacyo bitwaye,”
“Ni ibintu natangiye ku ndirimbo nise ‘Cakula’. Ntabwo bimenyerewe cyane ko abantu benshi bumva ko YouTube ari yo ishyirwaho imiziki, kandi ntabwo ari yo igurisha cyane mu muziki. Ndacyareba nimbona hari impamvu ituma ngaruka kuri YouTube nzareba.”
Yashimangiye ko yagiye ahindura zimwe mu ndirimbo ze zikinjizwa mu njyana y’izacurangwa mu kabyiniro kuko asanzwe avanga imiziki kandi ‘Amapiano’ akaba agezweho cyane mu bakunda gusohoka. Indirimbo ziriho yahinduye harimo “Agafoto” na “Cakula”.
Abajijwe impamvu yahisemo gukorana na Aime Bluestone umaze igihe atumvikana mu muziki, asubiza ko ari umuhanzi basanzwe bakorana cyane ndetse banafitanye indirimbo nyinshi.
Ati “Aime Bluestone ni umuhanzi urenze kandi turizerana. Dushyize hanze indirimbo dufitanye twashyira hanze indirimbo zirenga 10. Mpora nibaza impamvu atagera ku rundi rwego kuko afite impano itangaje.”
Ushaka kumva izi ndirimbo za Phil Peter kuri Spotify wakanda hano
https://open.spotify.com/album/0ol5xoBSFCR9SrPpmEHo9r
Reba indirimbo nshya ziri kuri EP ya Phil Peter kuri YouTube:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!