00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Neptune, Tekno, Nasty C, Fave na Khaligraph Jones bageze i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 June 2022 saa 11:44
Yasuwe :

Abahanzi barimo DJ Neptune, Tekno, Nasty C, Fave na Khaligraph Jones batumiwe muri ’Kigali Choplife’ bageze mu Mujyi wa Kigali aho biteguye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bitabiriye Inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda.

Aba bahanzi basa n’abagereye mu Rwanda ku isaha imwe batangiye kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Tatu z’ijoro.

Babimburiwe n’Umunya-Nigeria DJ Neptune wageze i Kigali mu ndege imwe na Fave na Tekno.

Imohiosen Patrick wamamaye nka DJ Neptune ni umuhanga mu kuvanga imiziki ndetse no gutunganya indirimbo. Uyu mugabo w’imyaka 31 ni we uzayobora igitaramo yatumiwemo i Kigali.

Aba bahanzi bageranye i Kigali na bo bari mu bakunzwe iwabo muri Nigeria ndetse umuziki wabo umaze no kugwiza igikundiro mu mfuruka zitandukanye za Afurika.

Tekno Miles yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘My 250 concert’ cyabereye muri Camp Kigali.

Nyuma y’iminota mike bahageze hahise hasohoka abaraperi babiri barimo Umunyakenya Khaligraph Jones ndetse n’Umunyafurika y’Epfo, Nasty C.

Nasty C we yaherukaga mu Rwanda mu 2018 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo ‘Rock out and party with Nasty C’.

Igitaramo ‘Choplife Kigali’ aba bose batumiwemo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Kamena 2022.

Uretse aba bahanzi baturutse hanze y’u Rwanda, abandi bazafatanya na bo mu gitaramo barimo Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.

Iki gitaramo cyatumiwemo DJ Ira na DJ Toxxyk, kigiye kubera mu Rwanda mu gihe rusoza kwakira abashyitsi bitabiriye Inama ya CHOGM yateraniye mu gihugu kuva ku wa 20 kugeza ku wa 26 Kamena 2022.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera ku isoko aho iyo kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 35 Frw, hakaba itike y’ibihumbi 20 Frw mu gihe iya make ari ibihumbi 10 Frw yose ari kugurishirizwa ku rubuga rwa Ticqet.rw.

Tekno Miles akigera i Kigali
Khaligraph Jones araye i Kigali aho afite igitaramo
Ubwo DJ Neptune yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Umuraperi Nasty C uri mu bagezweho muri Afurika y’Epfo yageze mu Mujyi wa Kigali aho yitabiriye Igitaramo “Chop Life Kigali”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .