DJ Miller yahuje imbaraga na Urban Boyz na Peace Jolis mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Karuranga Virgile umaze kwamamara mu kuvanga imiziki mu Rwanda nka DJ Miller, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Belle’ yifashishijemo Urban Boyz ndetse na Peace Jolis.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu. Ifite iminota itatu n’amasegonda 23.

Yabwiye IGIHE ko guhuriza hamwe aba bahanzi bitigeze bimugora cyane ko yari asanzwe abafite muri gahunda y’abo agomba gukorana nabo.

Ati “Guhuza Urban Boyz na Peace Jolis mu ndirimbo imwe ni uko nari nsanzwe mbemera. Nari mbifite muri gahunda y’indirimbo yanjye kandi nabo mbabwira ko nshaka ko dukorana ntabwo bangoye.”

Iyi ndirimbo yanditswe na Peace afatanyije na DJ Miller ndetse na Davydenko.

DJ Miller yavuze y’uko anafite indi mishinga y’indirimbo azashyira hanze nyuma y’amezi abiri amaze guha umwanya abantu bakumva ‘Belle’ yanditse agamije gutaka ubwiza bw’umukobwa.

‘Belle’ ije ikurikira izindi ndirimbo DJ Miller yakoze zirimo ‘Un million c’est quoi’ yasubiyemo na Peace Jolis, ‘Iri joro ni bae’ yahuriyemo na Butera Knowless, Riderman na Dream Boyz ndetse na ‘Stamina’ yakoranye na Social Mula.

Dj Miller yakoze indirimbo nshya yise 'Belle'
Dj Miller yifashishije Urban Boyz na Peace Jolis mu ndirimbo ye nshya yise 'Belle'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza