Dj Marnaud yahishuye uko yisanze akunda Shaddyboo urudashoboka (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Mata 2021 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike hagiye hanze amafoto ya Dj Marnaud na Shaddyboo bari i Dubai bigakekwa ko bari basohokanye bagiye kuryoshya, uyu musore uzwi cyane mu kuvangavanga imiziki yahishuye uko yisanze yarakunze urudashoboka uyu mubyeyi ufite ikimero gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga amagambo yabaye menshi mu bakurikiranira hafi Dj Marnaud na Shaddyboo nyuma yo kubabona batemberana Umujyi wa Dubai.

Mu kiganiro na IGIHE, Dj Marnaud yahishuye ko yahuriye n’uyu mukobwa i Dubai bakaganira nk’abasanzwe baziranye, bakanafata amafoto.

Amafoto yabo akimara kujya hanze, yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ntabwo twajyanye, nari maze kurangiza EP yanjye nshya mfata umwanya wo kujya kuruhuka. Nari ngiye gusura umucuti wanjye.”

Ku kijyanye n’umubano udasanzwe hagati ye na Shaddyboo, Dj Marnaud yawuhakanye icyakora ahamya ko uramutse unahari we abona nta kibazo cyaba kibirimo.

Ati “Usibye ko abantu bavuga ngo ndabivuze, ni inde utabyifuza? Ngize amahirwe bikaba, si mwiza se, ntasa neza se? Abagira gaz barya kare. Njye ni uko ntazi gutereta, mba ngihura n’umukobwa nkavuga ibigambo byinshi […] byageze aho bibaye byinshi amfata nka musaza we.’’

Dj Marnaud yavuze ko yice umubano we na Shaddyboo yifuza ko bakundana yabigenza gake bagakomeza kwibera inshuti.

Yakomeje ati “Aho kugira ngo tugire umubano ushobora guhita udutandukanya, ndakomeza kuba inshuti ye nta wamenya, ashobora kuzavuga ngo ndakuremeye…”

Dj Marnaud yavuze ko impamvu ikomeye ituma adashobora kubwira Shaddyboo ko amwifuzaho urukundo ari uko babaye inshuti zikomeye.

Ati “Umukobwa yari yakugira inshuti cyane? Shaddyboo yaragiye angira inshuti ye magara […] yankubise muri friend zone.”

Ibi Dj Marnaud yabivuze mu gihe haciyeho iminsi mike cyane asohoye EP ye nshya "Son of Rwanda" yitiriye umuhungu we w’imfura.

Kuri iyi EP nshya ya DJ Marnaud, hariho indirimbo umunani zitandukanye zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nka Uncle Austin basubiranyemo iyitwa ‘Ibihe byose’.

Iyi EP iriho kandi indirimbo nka "Bahabe" yakoranye na Bushali, "Mundemere", "Mukube", "Super Star", "Erema" na "Son of Rwanda".

Dj Marnaud yahishuye ko afitiye urukundo Shaddyboo
Dj Marnaud avuga ko ku bwe nta musore utakwifuza gukundana na Shaddyboo
Mu minsi ishize Dj Marnaud yajyanye na Shaddyboo gutemberera i Dubai
Nubwo DJ Marnaud akunda Shaddyboo ngo ntiyatinyuka kubimubwira kuko babaye inshuti zikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .