Dj Marnaud na Dj Toxxyk bagiye gucuranga mu kabyiniro gakomeye i Burundi hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Abasore bagezweho mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda, Dj Marnaud na Dj Toxxyk babarizwa mu itsinda rya Dream Team Djs, bagiye gukorera igitaramo mu kabyiniro gakomeye i Bujumbura bifashishije ikoranabuhanga.

Iki gitaramo cyiswe “White Affair” kirabera muri Arena Club kuri uyu wa 5 Nzeri 2020, kwinjira bikaba ari igiciro gisanzwe cyo gusohokera muri aka kabyiniro kagezweho mu mujyi wa Bujumbura. Abakitabira basabwe guseruka bambaye imyeru hose.

Aba basore wakwibaza uko bari bucurange muri iki gitaramo cyane ko bikigoye kugenda bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bo bari mu Rwanda nyamara igitaramo kirabera i Burundi.

Amakuru agera ku IGIHE ahamya ko aba ba Djs bari mu bagezweho mu Rwanda bacuranga bifashishije ikoranabuhanga.

Baravanga imiziki bibereye i Kigali, ibyinirwe i Bujumbura hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse abitabira iki gitaramo baraba bareba aba Djs.

Aba ba Djs nibo ba mbere bagiye gukora iki gitaramo. Ubusanzwe kimwe n’abandi banyuranye bacurangiraga ku mbuga nkoranyambaga abantu bakabakurikiranira aho.

Si kenshi bacurangiraga mu tubyiniro ngo abantu babyine umuziki bari gucurangirwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu Rwanda ingamba zo kwirinda Covid-19 zikomeje gukazwa, utubari n’utubyiniro birafunze. Ibi bihabanye n’i Burundi aho bo batigeze bafunga ibikorwa by’imyidagaduro ari nayo mpamvu hari kubera ibitaramo.

Dj Marnaud na Dj Toxxyk bagiye gucuranga mu kabyiniro gakomeye i Burundi hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .